Mexique: Umwana w’amezi 10 apima ibiro 28

Luis Manuel Gonzales ni umwana ufite umubyibuho ukabije cyane kuko afite amezi 10 ariko akaba apima ibiro 28.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byasuye ababyeyi be basobanura ibibazo bahura nabyo mu kurera umwana wabo w’umuhungu ndetse n’ibyo umwana wabo anyuramo bigoye kubera umubyibuho ukabije afite.

Luis Manuel Gonzales ni umwe mu rugero rugaragaza ikibazo gikomeye cy’umubyibuho ukabije abana bo mu gihugu cyabo cya Mexique bafite. Mexique niyo ya mbere ku isi mu kugira abana bafite ibyo bibazo.

Nubwo Luis Manuel Gonzales afite umubyibuho ukabije, kugeza ubu ntiharamenyakana impamvu zabiteye. Gonzales yavutse apima ibiro 3.5, areshya na sentimetero 52. Tariki 15 Ukuboza 2016 nibwo yavutse.

Ubwo yari agize amezi 2, Gonzales yapimaga ibiro 10. Mu mezi 8 yakurikiyeho, ibiryo bye byikubye inshuro 2.

Isabelle Pantoja , nyina wa Gonzales aganira na AFP yagize ati " Naketse ko byaterwaga ko nari mfite amata afite intungamubiri nyinshi. Mu mezi 2 ya mbere nibwo twabonye ko imyenda ye itakimukwira. Twatangiye kumwambika imyenda y’abana b’imyaka 2 cyangwa 3. Ubwo najyaga kumukingiza afite amezi 2, yapimaga ibiro hagati y’icyenda n’ibiro 10."

Uwo munsi nibwo umuganga ngo yabwiye Isabelle Pantoja ko bakorera ibizami umwana bakareba ikibazo afite.

Papa wa Gonzales ahembwa amadorali ya Amerika 200 ku kwezi (170.000 FRW). Kugeza ubu umuryango we wafunguye Page ya Facebook na konti yo kuri banki ishyirwaho inkunga yo kubafasha kuvuza umwana wabo kuko bamuvuza inshuro nyinshi mu cyumweru. Se avuga ko hari igihe bamujyana inshuro 3 cyangwa 4 mu cyumweru mu bitaro byitwa Colima.

Ababyeyi be bavuga ko babazwa cyane no kubona umwana wabo ababara kuko abaganga bibagora kubona umujyana w’amaraso ngo bamutere urushinge kuko afite umubyibuho ukabije. Se wa Gonzales avuga ko nanone bashenguka iyo umuganga ababwiye ko umwana wabo agomba guterwa imisemburo igura amadorali 500 buri umwe.

AFP itangaza ko Gonzales ashobora kuba arwaye uburwayi bwitwa Prader-Willi bugira ingaruka nyinshi mbi harimo no gutuma ubwenge bw’umwana budakura neza, akagira ibibazo by’umutima , ikanatuma imyanya ndangagitsina idakura neza.

Nyina wa Gonzales avuga ko umwana we atabasha kugendesha amaguru yombi. Se ukora mu ruganda rukora umutobe w’imbuto na we amara igihe kinini ari kwita ku buzima bw’umugore we umaze kunanizwa n’ingaruka z’ibiro byinshi by’umwana wabo kuko biba ngombwa ko amuterura inshuro nyinshi ku munsi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo