Leta ya Ohio yashyizeho tombola mu gukingirwa Covid ukaba wanatsindira miliyoni $1

Leta ya Ohio muri Amerika izaha ibihembo bya miliyoni $1 (arenga miliyari 1 y’u Rwanda) ku bantu batanu bakingiwe Covid-19, muri tombola igamije gushishikariza abaturage kwikingiza.

Guverineri wa Ohio Mike DeWine yavuze ko abagejeje ku myaka y’ubukure bonyine bakingiwe ari bo bemerewe kwitabira iyo tombola.

Ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa gatanu ni bwo hazatangira icyo gikorwa cyo gutombola kizajya kiba inshuro eshanu mu cyumweru, nkuko DeWine yabivuze.

Yavuze ko amafaranga y’iyo tombola azarihwa mu nkunga y’ingoboka kuri coronavirus yatanzwe na leta y’Amerika.

Amerika - iri ku mwanya wa mbere ku isi mu gukingira benshi Covid-19 - imaze gutanga urukingo ku kigero cya 58.7% cy’abagejeje imyaka y’ubukure.

Igikorwa cy’ikingira ahanini cyagenze neza, cyari ingenzi mu guhashya iki cyorezo muri Amerika, ahamaze kwandura abarenga miliyoni 32 - ba mbere benshi ku isi.

Perezida w’Amerika Joe Biden yahaye ubutegetsi bwe intego yo kuba bwakingiye abagera kuri 70% by’abagejeje mu kigero cy’imyaka y’ubukure, bitarenze ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa karindwi - umunsi w’ubwigenge bw’Amerika.

Ariko, hashize ibyumweru umubare w’inkingo zitangwa ugabanuka mu gihugu hose. Abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi bavuga ko biterwa no gushidikanya ku nkingo biranga bamwe mu Banyamerika.

Mu kureshya abatarafata icyemezo cyo kwikingiza, mu bice bitandukanye by’igihugu hagiye hatangwa inzoga, amandazi, tike zo kwinjira ahabera imikino n’ibihembo by’amafaranga.

Atangaza iby’iyo tombola, Guverineri DeWine yanditse kuri Twitter ati: "Ndabizi ko bamwe bashobora kuvuga bati, ’DeWine, uri umusazi!’"

"’Iki gitekerezo cyawe cya tombola ya miliyoni ni ugupfusha ubusa amafaranga’.

"Ariko mu by’ukuri, gupfusha ubusa bya nyabyo muri iki gihe cy’icyorezo - mu gihe urukingo ruhari kuri buri wese urushaka - ni ubuzima butikijwe na Covid-19".

Iyi leta iri no gushyiraho tombola ku bayituye bakingiwe Covid bafite munsi y’imyaka 18. Aho gutombola miliyoni imwe y’amadolari, bashobora gutsindira buruse y’imyaka ine yo kwiga muri imwe muri kaminuza za leta ya Ohio.

Mu cyumweru gishize, Perezida Biden yavuze ko ubutegetsi bwe burimo gukora kuburyo bwigarurira "abashidikanya" ku nkingo. Muri iyo gahunda harimo no gukingira abana bafite imyaka 12.

Ku wa mbere, ikigo cy’Amerika kigenzura ubuzirangenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) cyongereye igihe uruhushya rw’ikoreshwa ry’urukingo rwa Pfizer/BioNTech ku ngimbi n’abangavu bafite kuva ku myaka 12 kugeza kuri 15.

Umukuru w’ikigo FDA Dr Janet Woodcock yavuze ko icyo cyemezo kigamije "kutwegereza gusubira mu gisa n’ubuzima busanzwe no gusoza icyorezo".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo