Kenya yatoye ’Miss’ munini

Tracy Nduati ni we waraye yegukanye ikamba rya ’Miss’ munini muri Kenya.

Ni irushanwa ryari ryitabiriwe n’abagera kuri 22 benshi muri bo bafite ibiro birenga 100, ufite ibiro byinshi kurusha abandi akaba afite ibiro 145.

’Miss’ Tracy w’imyaka 30 y’amavuko, yabwiye umunyamakuru wa BBC Ann Ngugi ko gutsindira iryo kamba bimwongereye kwigirira icyizere kubera ko ubunini bwe butuma umuryango mugari umuryanira inzara.

Yagize ati " Nta na rimwe nigeze ntekereza ko ubunini bwanjye bushobora kumpesha ikamba, kubera ko nagiye nnyegwa ndetse nkasekwa mu ruhame kubera ukuntu ngaragara".

" Iri kamba ryanteye kwigirira icyizere cyane, ndetse ndatekereza ko ari n’ubutumwa ku bakobwa banini ko na bo ari beza".

’Miss’ Tracy avuga mu bihe bikomeye yanyuzemo, icyo atazibagirwa na rimwe ari igihe uwari umukunzi we yajyaga amunnyega kubera ubunini bwe.

Abagera kuri 22 ni bo bahataniraga ikamba rya ’Miss’ munini muri Kenya

Nk’urugero akamubwira ko ntaho bashobora kujyana bombi hateraniye abantu benshi, amubwira ko abantu banini nka we ari abo kuguma rugo, atari abo gusohokana.

Abateguye iri rushanwa bavuga ko bashaka kumvikanisha neza igisobanuro cy’ubwiza, aba bakobwa banini bakaba intumwa muri rubanda zo gufasha kumvikanisha ko ubunini nta kibazo buteje ku bwiza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo