Kenya: Umugore wo muri Afurika y’Epfo yiyahuriye aho yari yashyizwe mu kato ko kurwanya Coronavirus

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2020, Elizabeth Holloway, Umugore wo muri Afurika y’Epfo w’imyaka 27 yasanzwe yiyahuriye aho yari yashyizwe mu kato ngo asuzumwe niba ataranduye Coronavirus (Covid-19) , mu gace ka Nakuru muri Kenya.

Umubiri w’uyu mugore wasanzwe umanitse mu cyumba cy’ishuri ry’i Nakuru nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwo muri ako gace.

Gichuki Kariuki, ukuriye ubuzima muri ako gace yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mugore.

Abashinzwe ubuzima bo muri ako gace, bavuga ko ubwo bari bagiye gusuzuma uko abari mu kato bameze, basanze Elizabeth Holloway yiyahuye akoresheje ishuka.

Elizabeth Holloway yari yavuze ko ku wa Kane yari yashyizwe mu kato ahantu hari ubuzima kuri we yabonaga ko butari bwiza nkuko uwatangarije amakuru Daily Nation yabivuze.

Yagize ati " Yari yahamagaye bamwe mu bayobozi, asaba ko yakwimurwa."

Elizabeth Holloway yari yashyizwe mu kato nyuma y’uko abayobozi bari bamenye ko yari amaze iminsi agarutse muri Kenya aho yari asanzwe akorera imwe muri Sosiyeti zaho.

Yari yashyizwe mu kato ari kumwe n’abandi bantu batatu barimo na Samuel Ruto usiganwa ku maguro ukomoka i Eldoret.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo