Kenya:Abakozi ba leta bategetswe kwambara imyenda yakorewe mu gihugu

Leta ya Kenya yategetse abakozi ba leta kwambara imyenda yakorewe muri iki gihugu mu gihe bagiye ku kazi ku wa gatanu no ku minsi y’ikiruhuko.

Leta ivuga ko iri tegeko rigamije guteza imbere inganda zikora imyenda zo mu gihugu - iyo ikaba ari ingingo y’ingenzi muri enye z’ibanze z’ubutegetsi bwa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Iryo tegeko ryatangajwe mu ibaruwa igenewe abakozi yashyizweho umukono n’umucamaza Kennedy Ogeto uhagarariye leta.

Uyu yemereye ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya ko iyo baruwa koko ari umwimerere.

Iyo baruwa igira iti:

"Bijyanye n’ibyagezweho muri gahunda y’ingingo enye nyamukuru ndetse by’umwiharikoku bijyanye no kwagura inganda hakorwa ibicuruzwa byiza kurushaho no guhanga imirimo mu gihugu, ntegetse ko abakozi bose bazajya bambara imyenda ikwiye kandi myiza yakorewe muri Kenya".

Ntibizwi niba hari ibihano bizafatirwa abatazabyubahiriza.

Perezida Kenyatta na Visi-Perezida William Ruto batanze urugero ubwo ku cyumweru gishize bambaye imyenda yakorewe muri Kenya.

Icyo gihe hari mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu byabereye mu mu mujyi uri ku cyambu wa Mombasa.

Abaminisitiri n’abandi bategetsi bakuru muri leta na bo bari bambaye imyenda nk’iyo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo