Kenya:Abagore bishyiriyeho aho basohokera bakidagadura hatemerewe gukandagira umugabo

Abagore bategura aya majoro yo kwidagadura no guceza y’abagore gusa bavuga ko ari ibirori bibaha umutekano usesuye.

Mu gace kamwe muri Nairobi, bakodesha urugo rusanzwe ari urwo guturamo bagatumira bagenzi babo maze bakahahindura ahantu ho guceza no kwidagadura ijoro ryose.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru yagiye muri ibi birori, umuziki uranguruye, abagore barimo baraceza bonyine.

Jane w’imyaka 26 ati: "Tugomba kubafatira ibyemezo bikomeye. Uba ushaka gusohokana n’inshuti zawe, abagabo bakabyivangamo".

"Ubu rero ubwo dufite ahacu h’abagore gusa twumva dutekanye, kandi wumva uri kumwe n’abantu bakumva".

Umutekano urakajijwe hano, abagabo bemererwa kwinjira iyo gusa baje gucyura abo baherekeje, bagomba guhita basohoka bakagenda.

Ntabwo ari abaza mu birori gusa bubahiriza aya mabwiriza: abaha ibinyobwa abakiriya, abashinzwe umutekano, DJs, MCs n’abemerera abantu kwinjira, bose ni abagore.

Ibikorwa bibi bibera aho abantu b’ibitsina byombi basohokera ni byo byatumye hari abagira iki gitekerezo cy’ahantu abagore bajya basohokera bonyine.

’Umwaka mubi ku bagore muri Kenya’

Shani ati: "Maze kumenya ko ari ahantu h’abagore gusa kandi hatekanye ako kanya ni ho nahise ntangira kujya nigira".

Shani ni inshuti ya Jane, bakunda gusohoka, amakuru y’aha hantu ho kwidagadura h’abagore gusa bayavanye ku rubuga rwa Twitter.

Njoki Ngumi, Njeri Gatungo na Akati Khasiani ni abagore bagize iki gitekerezo, basanzwe bakora ibijyanye no kumurika imideri, imiziki n’ubuhanzi.

Ibirori byo guceza by’abagore gusa babitangiye mu 2018, umwaka utaroroheye abagore muri Kenya.

Ngumi ati: "Humvikanye inkuru nyinshi z’ubugizi bwa nabi, abantu benshi bagaragaje urwango ku bagore no kuri internet".

Ngumi arakomeza ati: "Twabonye inkuru nyinshi z’ihohotera rishingiye ku gitsina. Twashakaga uburyo bwose bwo kugabanya ibi kandi abagore bagakomeza kwidagadura".

Ubwicanyi ku bagore muri Kenya bavuga ko bukabije

Mu 2018, umuryango Plan International washyize Nairobi ku mwanya wa gatandatu mu mijyi 22 ku isi aho abagore bafite ibyago byinshi byo guhohoterwa bishingiye ku gitsina.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, ishyirahamwe ry’abagore bo mu Nteko ya Kenya ryatangaje ko ryabaruye impfu 50 z’abagore biciwe mu ngo mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka.

Ntabwo ari ah’abagore b’aba ’lesibienne’ gusa

Munira w’imyaka 22 na Khadija w’imyaka 25 ni inshuti cyane. Nk’abayisilamukazi nta mahitamo menshi baba bafite ku bijyanye no gusohoka.

Bavuga ko nubwo ibi birori bizamo n’abo mu yindi myemerere, by’umwihariko bo bijyanye n’imyemerere yabo.

Munira ati: "Aha hantu tuba twisanzuye kuko ubusanzwe tubuzwa gusohokera ahantu hari abagabo benshi, bikatugora rero kuko nta hantu usanga abagore basohokera ari bonyine".

Hari abenshi bakomeje kwemeza ko aha hantu ho gusohokera h’abagore gusa ari ibanga ry’abaryamana bahuje ibitsina, madamazera Ngumi ariko arabihakana.

Ati: "Hari ahantu h’abantu nk’abo hagenewe abo bonyine, hano ntabwo ari ko hameze, duha ikaze abantu bose b’amahitamo atandukanye".

Aha ni ahantu ab’amahitamo atandukanye y’imibonano mpuzabitsina (LGBT) bisanga cyane kuko hari abajya bahohoterwa ahandi henshi muri Kenya.

Kuryamana n’uwo muhuje igitsina ntibyemewe n’amategeko muri Kenya ndetse bihanishwa igifungo kigeza ku myaka 14.

Mu kwezi kwa gatanu 2019, urukiko rukuru muri Kenya rwagumishijeho amategeko ahana abaryamana bahuje igitsina nubwo hari bamwe bayamagana.

Anne Marie w’imyaka 22 uryamana n’ab’ibitsina byombi ati: "Abenshi ni nk’aho batabizi, ariko hari abantu benshi b’aba ’lesbienne’ i Nairobi, rimwe na rimwe tuba dushaka kuba aho twisanzuye".

Madamazera Ngumi avuga ko ahantu nk’aha ho guceza ku bagore ukwabo yifuza ko birenga i Nairobi bikagera n’ahandi hose muri Afurika.

Ati " Iki ni ikibazo kiri hose ku isi. Usanga abantu baganira ibyago abagore bahuriye nabyo mu tubyiniro n’urugomo bakorerwayo. Ni yo mpamvu nabo bagomba kugira uburenganzira bw’aho kwidagadurira ha bonyine".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo