Inzoka zirukanye Perezida wa Leberiya mu biro bye

Mu biro bya perezida wa Liberiya George Weah habonetse inzoka zatumye abisohokamo ajya gukorera iwe mu rugo. Abakozi bose babwiye kutajya mu biro kuzageza kw’italiki ya 22 Mata 2019 bamaze kumenya niba izo nzoka zashizemo.

Smith Toby ukuriye itangazamakuru mu biro bya Perezida Weah yatangarije BBC ko ku wa gatatu basanze mu biro inzoka 2 z’umukara.

Perezida Weah azasubira mu biro bye kuwa mbere nk’uko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Liberiya Smith Toby yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.

Ibiro bya perezida bicumbitse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga kuva mu 2006, ubwo inzu yari hafi y’ingoro ya perezida yafatwaga n’inkongi y’umuriro.

George Weah wahoze akina umupira w’amaguru mu makipe nka Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na AC Milan yo mu Butaliyani (ndetse akaba ariwe munyafurika gusa wegukanye igihembo cya Balon d’or muri 1995), yatorewe kuyobora Liberia muri Mutarama 2018 asimbuye Ellen Johnson Sirleaf, wabaye umugore wa mbere watorewe kuyobora igihugu muri Afurika. Igihugu cya Liberia gifite ikibazo cy’ubukungu nyuma y’intambara yakiyogoje hagati ya 1989-2003 ndetse n’icyorezo cya Ebora hagati ya 2014-2016.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo