Inyoni ya gasuku yo mu rugo yarokoye umugabo wari ugiye guhira mu nzu

Umugabo wo muri Australia avuga ko yashoboye kurokoka inkongi y’umuriro yabaye nijoro mu nzu ye nyuma yuko inyoni ya gasuku yoroye imukanguye.

Anton Nguyen yari asinziriye ubwo inzu abamo y’amagorofa abiri yafatwaga n’inkongi mu mujyi wa Brisbane muri leta ya Queensland kuri uyu wa gatatu.

Yabwiye televiziyo ABC yo muri Australia ati "Numvise ikintu gisakuza na gasuku yanjye Eric itangira gusakuza itabaza nuko ndabyuka, nihumurije numva umwotsi mucye".

"Mfata Eric, mfungura umuryango ndeba inyuma y’inzu mbona umuriro... nuko nerekeza hasi mpunga".

Ubwo abazimya umuriro bahageraga hafi ku isaha ya saa saba z’ijoro (01:00) zaho, inzu yose yari yamaze gufatwa n’inkongi.

Byasabye amatsinda ane y’abazimya umuriro bamaze igihe kirenga isaha imwe irenga kugira ngo bazimye uwo muriro kuri iyo nzu iri mu gace ka Kangaroo Point kari mu nkengero y’umujyi wa Brisbane.

Bwana Nguyen, wibana mu nzu, yavuze ko yahunganye n’iyo nyoni n’igikapu, kandi ko atakomeretse.

Iyi gasuku y’ibara ry’icyatsi kibisi yari yakomeje gusakuza isubiramo izina rye "Anton", nkuko byavuzwe na Cameron Thomas ukuriye itsinda ryo kuzimya umuriro n’ibikorwa by’ubutabazi bwihuse muri leta ya Queensland.

Bwana Thomas yagize ati "[Mu nzu] Hari hari ibyuma bitahura ko hari umwotsi [ariko] inyoni yatabaje mbere yuko ibyuma bitahura umwotsi bisakuza".

Icyateye inkongi ntabwo kiramenyekana. Kiracyakorwaho iperereza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo