Impanga zifatanye zatangiye ishuri

Impanga zifatanye byari byitezwe ko zipfa nyuma y’iminsi zivutse ubu ziri hafi kugira imyaka ine, ndetse ku ishuri i Cardiff aho ziri kwiga ngo biragenda.

Marieme na Ndeye Ndiaye se yabajyanye mu Bwongereza mu 2017 bavuye muri Senegal ngo bavurirwe ku bitaro bya London Great Ormond Street.

Aba bakobwa ubu bari kwiga guhagarara, se avuga ko iyi ari intambwe ihambaye cyane.

Umwalimu ukuriye abandi ku ishuri bigaho avuga ko aba bakobwa bamaze kugira inshuti ku ishuri kandi "baba bisekera kenshi".

Aba bana bafite imitima ibiri n’inti z’imigongo ebyiri, ariko bahuje umwijima, uruhago n’urwungano ngogozi. Amagara yabo yajya mu kaga igihe bafatwa na Covid.

Gusa se Ndiaye avuga ko yifuje ko bajya ku ishuri kugira ngo bakure.

Ati: "Iyo usubiye inyuma warangiza ukareba ubu aho bageze ubona ko ari intambwe yari inzozi.

"Ubu kuva hano ibindi byose bizaba ari inyongera kuri njyewe. Mpora mvuga nti ’nimukomeza muntungure bakobwa banjye".

Mu 2018 Ndiaye yazanye aba bana be kuvurwa mu Bwongereza nyuma ahita asaba ubuhungiro ajya gutuzwa i Cardiff muri Wales/Pays de Galles.

Mu 2019, ibitaro baje kuvurirwamo byashatse kubabaga ngo bibatandukanye ariko se Ndiaye arabyanga kubera ibyago byinshi ko bashobora kugwa ku iseta.

Kuva icyo gihe abaganga bagiye babona ko imitemberere y’amaraso yabo ikorana cyane kurusha mbere, ku buryo umwe atabaho nta wundi, bituma ubu kubatandukanya bidashoboka.

Helen Borley ukuriye abalimu aho aba bana ubu biga, avuga ko kuva mu kwa cyenda batangira kwakirwa ku ishuri bari kwiga bagafata neza kandi bamaze kugira inshuti.

’Imiterere itandukanye’
Helen ati: "Abandi bana baravuga bati ’ndi inshuti ya Marieme, cyangwa bati ’ndi inshuti ya Ndeye’ - ntabwo bavuga ngo ’ndi inshuti y’impanga’ - kuko aba bakobwa ari abantu babiri b’imiterere itandukanye".

"Bakunda guseka cyane - ikintu cyiza buri gihe, sibyo? Umwana wese ukunda guseka ni umwana uba wishimye."

Dr Gillian Body, umuganga w’abana ubakurikirana, avuga ko izi mpanga zifite umubiri ufite byinshi bidasanzwe bituma uhora wugarijwe no gufatwa n’indwara.

Ati: "Kimwe mu bibazo twagize ni ukubasha kubagezamo antibiotics vuba vuba, imiyoboro twabashyizemo ubu ituma tuzibagezamo vuba kandi bitabateye ikibazo nabo".

Avuga ko umutima wa Marieme ufite ibibazo byinshi bidasanzwe bituma agira ibibazo byo gukora imyitozo ngororamubiri ndetse bishobora kumuviramo kunanirwa guhumeka.

’Gushaka guhagarara’

Ku ishuri bigaho i Cardiff, bari kugerageza kubigisha guhagarara.

Igikoresho cyihariye bacuriwe kibaha amahirwe yo kumera nk’abahagaze neza, kibafasha kubaka imbaraga mu maguru yabo.

Sara Wade-West umuhanga mu igororangingo avuga ko byabagoye cyane.

Ati: "Ni ibintu biba bidasanzwe iyo usanzwe uhora wicaye, kumera nk’uhagaze bishobora gukomera.

"Mu gutangira, Ndeye we ntiyabishakaga. Tugerageza kubereka ibituma nabo bashyiraho akabo mu gushaka guhagarara, ariko baramutse bamenye ko ari ubuvuzi ntabwo byabaryohera.

"Kubera ko uko imitima yabo ikora ntidushobora kubahata cyane - bisaba kubakoresha ngo bagire imbaraga ariko nanone utabavunishije".

Kureba abana be bameze nk’abahagaze ni intambwe ikomeye kuri uyu mubyeyi wabo.

Ati: "Biranyereka ko badashaka kubaho gusa, ahubwo no gukina no kugira uruhare mu muryango.

"Iyi ntambwe ni urumuri n’icyizere cy’ahazaza. Ariko nzi uburyo boroshye, batandukanye cyane kandi ubuzima bwabo bushidikanywaho."

Ndiaye avuga ko icyizere cye nanone kingana n’ubwoba kuko azi ko kenshi hari ubwo bageze kure cyane.

Ati: "Icyo nshobora gukora gusa ni ukubaba iruhande no kuba muri icyo cyizere gihoraho.

"Ni abarwanyi banjye. Bamaze kwerekana ko batazacogora batirwaniriye. Ntabwo birarangira."

Bafite imitima ibiri n’inti z’imigongo ebyiri ariko bahuje umwijima, uruhago n’urwungano ngogozi

Marieme ari gufata umwuka n’ibifungurwa biva kuri Ndeye ufite umutima ukomeye kurushaho, biciye mu miyoboro ku bifu byabo byahujwe

Bamaze iminsi biga guhagarara

Se w’izi mpanga Ibrahima Ndiaye ahorana icyizere

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo