Impamvu udakwiriye kongera kujyana telefone mu bwiherero

Kujyana telefone mu bwiherero bishobora kuba bigufasha gukomeza kuganira n’inshuti n’abavandimwe(chatting), kuvugana n’umukoresha wawe cyangwa ibindi bigufitiye akamaro udatakaje igihe ariko inzobere zagaragaje impamvu udakwiriye kubisubira.

Kujyana telefone yawe mu bwiherero bishobora kugutera uburwayi kuko bagiteri zitera uburwayi zishobora kugenda ku kirahuri cya telefone yawe, kabone nubwo waba wakarabye intoki.

Nubwo waba usanzwe wita ku isuku cyane, siko abandi bakoresha ubwo bwiherero bayitwararika nk’uko ubigira. Umudogiteri mubigendanye n’isuku Lisa Ackerley yatangarije ikinyamakuru The Sun ko bagiteri zitera uburwayi zishobora kugera mu mubiri w’umuntu ziciye kuri telefone nkuko ikinyamakuru Express cyabitangaje mu nkuru igira iti ‘REVEALED: The gruesome reason you should STOP taking your phone to the toilet’yo ku wa 24 Gashyantare 2017.

Yagize ati “ Niba ukunda kujyana telefone yawe mu bwiherero, uba wishyira mu byago by’uko ushobora kuyisubiranaho yuzuyeho bagiteri. Ku mupfundikizo w’ubwiherero, aho twicara, aho dukanda ngo amazi aze, n’ahandi henshi haba hariho bagiteri zaturutse ku mwanda…

Yunzemo ati “ Izo bagiteri zishobora guca mu mpapuro z’isuku, niyo mpamvu iyo urangije kwiherera, intoki zawe ziba zanduye ari nabyo bituma uzikaraba ukazisukura.

Lisa akomeza avuga ko iyo intoki zanduye hanyuma ukazikoresha ukora kuri telefone ukiri mu bwiherero, virus na bagiteri zose uba uzisize ku kirahure cya telefone zivuye mu ntoki zawe hanyuma zikaza kugarukaho nubwo wakaraba intoki. Avuga ko nubwo uba wakarabye intoki, virus na bagiteri biba byasigaye ku kirahure cya telefone zikakugarukaho nyuma yo gukaraba, ugasa nkaho wakoreye ubusa wisukura.

Ati “ Icyo gihe bagiteri zishobora guhita zijya mu kanwa kawe ziciye mu byo kurya ufatisha intoki zawe…cyangwa zikajya ahandi aho ariho hose nk’urugero mu gihe telefone yawe uyihaye undi muntu, uba umuhereje bagiteri wakuye mu bwiherero.”

Kujyana telefone mu bwiherero bikorwa n’abatari bake ariko bishobora kuvamo uburwayi bunyuranye

Nubwo bimeze gutya ariko, Lisa avuga ko hari uburyo umuntu ushaka gukoresha telefone kuburyo bwihuse kandi ari no mu bwiherero yabikoramo bikagabanya ingano ya bagiteri ziteza uburwayi yakura mu bwiherero. Lisa avuga ko niba ugiye mu bwiherero uba ugomba kugumisha telefone yawe mu kuboko kw’ibumoso, ukaba ariko ukoresha ureba ubutumwa cyangwa ubusubiza ariko ugakora uko ushoboye ntugire ikindi kintu ufata cyangwa aho ukora mu bwiherero ukoresheje uko kuboko. Uramutse ukoresha ukoboko kw’ibumoso, uba ugomba gukoresha na we ukuboko kw’iburyo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo