Impamvu Bill Gates asoma ibitabo 50 ku mwaka

Muri iki gihe abantu benshi bibwira ko gusoma ibitabo ari ibyo mu gihe cyashize. Hari umubare munini w’abatajya babigenera umwanya. Kubera gutera imbere kw’ikoranabuhanga, bisigaye bigoye kubona umuntu urekera gukoresha internet kugira ngo agire n’umwanya wo gusoma byibuze igitabo kimwe, cyangwa amapaji make y’ikinyamakuru gisohoka mu mpapuro.

Bill Gates ni umuherwe w’Umunyamerika washinze uruganda rwa Microsoft. Urutonde rushya rwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru, Forbes Magazine, mu kwezi kwa Werurwe 2017, rugaragaza ko umutungo wa Bill Gates ubarirwa muri miliyari 86 z’amadolari, avuye kuri miliyari 75 umwaka ushize, bituma amaze imyaka ine yikurikiranya ku kuyobora urutonde rw’abaherwe ku isi.

Nubwo aba afite akazi kenshi, igihe cye kikaba kiba kibaze, Bill Gates agira igihe cyo gusoma igitabo buri joro mbere y’uko aryama. Nibura isaha imwe yo gusoma igitabo. Bill Gates ngo asoma ku ngingo zinyuranye cyangwa se akanasoma ku bijyanye na Politiki.

Ubwo yaganiraga na New York Times, Bill Gates yasobanuye ko kubwe gusoma aribwo buryo bumufasha kwiga ibintu bishya, akanapima aho ubushobozi bwe bugeze mu kuba yasobanukirwa ingingo runaka. Yavuze ko buri gitabo kimufasha kuba yakunguka ubundi bumenyi bushya.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Essex, muri 2009, bwagaragaje ko uretse ko gusoma bifasha umuntu kunguka ubumenyi bushya, iyo umuntu asomye iminota 6 ku munsi ngo bimugabanyiriza guhangayika(stress) ku kigero cya 68 %. Gusoma kandi ngo binafasha gukura no gukora neza k’ubwonko.
Bill Gates yatangaje ko buri mwaka nibura asoma ibitabo birenga 50 bishya.

Umwanditsi uzwi cyane w’umunyamerika niwe wanditse igitabo yise ubutegetsi 3 (« les trois pouvoirs ») buyoboye isi. Yavuzemo amafaranga, ubugizi bwa nabi ndetse n’ubumenyi. Uyu mwanditsi yemeje ko ubumenyi aribwo butegetsi bwiza, anemeza ko ntahandi bukurwa uretse mu kwihatira gusoma.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo