Imbyino ya ‘Dab’ iharawe cyane ku isi , ikomoka he?

’Dab’ ni imbyino igezweho ku isi, haba mu boroheje ndetse n’abakomeye,… ibyamamare mu muziki, mu mupira w’amaguru, mu gusiganwa ku maguru kugeza ku banyapolitiki bafite igitinyiro.

Ni imbyino iharawe na Rihanna, Paul Pogba, Usain Bolt ,Hillary Clinton kugeza kuri Perezida Uhuru Kenyata uyobora Kenya uherutse kugaragara ayibyina.

Nubwo benshi bayibyina ariko siko bose bazi inkomoko yayo. Hari benshi bafite amatsiko yo kumenya inkomoko ya ‘Dab’ barimo umusomyi wa rwandamagazine.com watwandikiye adusaba ko twazayivugaho muri make.

Imbyino ya ‘Dab’ ibyinwa umuntu ahina ukuboko kwe kumwe gukoze imfuruka igororotse, agasa n’uhishamo umutwe , ubundi amaboko akayerekeza mu cyerekezo gitandukanye n’icyo umutwe urebamo, akazamura n’amaguru mu buryo bworoheje. Uku niko ibyinwa nubwo hari ubundi buryo bunyuranye bukoreshwa (Variations).

Izina ryayo ryitiranwa n’irikoreshwa n’abanywi b’ibiyobyabwenge

Ijambo ‘Dab’ ni impine y’umvugo ikoreshwa n’abanywi b’ ibiyobyabwenge bikomeye. ‘Dabbing’ bisobanura uburyo bwo gutumura (kunywa) ikiyobyabwenge cy’urumogi(cannabis) nk’uko Francetvinfo yabitangaje mu nkuru igira iti ‘Cinq choses à savoir sur le dab, cette danse qui a détrôné le twerk’ yo kuwa 7 Gashyantare 2016.

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bow Wow na we yigeze gutangaza ko ‘Dab’ ari imvugo yazanywe n’itsinda ry’abanywi b’ikiyobyabwenge cya Cannabis mbere y’uko iyi mbyino yamamara ku isi hose. Icyo gihe yavugaga ko uko umunywi w’urumogi yitsamura amaze kurunywa aribwo buryo abantu bakoresha babyina ‘Dab dance’. Gusa bagenzi be b’abaraperi bo muri Amerika bahise banyomoza ibyo yavuze babinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Ikinyamakuru Daily Dot gitangaza ko bigoye kumenya umuntu nyakuri watangije iyi mbyino. Ikizwi ni uko ikomoka ku baraperi bo muri Atlanta, muri Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abenshi bahamya ko yaba yaratangijwe n’abagize itsinda rya Migos mu mwaka wa 2015. Nibo ba mbere bagaragaje iyi mbyino mu ndirimbo yabo bise "Look At My Dab (Bitch Dab)". Gusa bivugwa ko umuraperi Skippa Da Flippa na we yigeze kugaragara akoresha iyi mbyino muri 2014. Abandi bavugwaho kuba baba baratangije iyi mbyino harimo Jose Guapo na Rich The Kid.

‘Dab’, imbyino yamamajwe n’ibyamamare

Nubwo kumenya uwo ikomokaho bigoye ariko ntibyabujije ibyamamare bitandukanye kwandukana iyi mbyino. Abahanzi bakomeye ku isi barimo Kendrick Lamar, Rihanna, Jay Z, n’abandi bakunze kugaragara babyina iyi mbyino. Ntibyagumye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko no mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bo muri shampiyona y’Ubwongereza nka Jesse Lingard ukinira Manchester United, Romelu Lukaku ukinira Everton bakunda gukoresha uburyo bwa Dab bishimira ibitego.

Abakinnyi b’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa nabo ‘Dab’ bakunda kuyikoresha bishimira ibitego. By’umwihariko umukinnyi Paul Pogba wahoze akinira Juventus , kuri ubu akaba akinira Manchester United, ‘Dab’ nibwo buryo akoresha yishimira igitego atsinze kuva akiba muri Juventus , kugeza n’ubu ubwo akinira ikipe itozwa na Jose Mourinho.

Ubwo yari ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hillary Clinton yagaragaye abyina imbyino ya ‘dab’ tariki 13 Mutarama 2016 ubwo yari ari mu kiganiro kuri televiziyo gitegurwa na Ellen DeGeneres.

Ku itariki 8 Gashyantare, Perezida Kenyatta yakiriye mu biro bye abasore bagize itsinda ryitwa FBI Dance Crew ryo muri Kenya . Kenyatta n’iri tsinda bakoranye indirimbo ‘BAMBA KURA’ ikangurira urubyiruko kwitabira kwiyandikisha kuri lisiti y’itora. Bamwe mu bakurikiranira hafi politiki bemeza ko ubu ari uburyo Perezida Kenyatta yakoresheje ngo urubyiruko rumwibonemo kuko arirwo ruharaye cyane ‘dab’ bityo bazamuhundagazeho amajwi mu matora ateganyijwe muri Kenya muri uyu mwaka.

Paul Pogba akiri muri Juventus ni uku yishimiraga igitego atsinze

Ageze no muri Manchester United nabwo yakomeje gukoresha ’dab’ mu kwishimira igitego

Pogba urugero rwiza i Burayi mu byamamare bikunda ’Dab’..ni iyo ageze mu ikipe y’igihugu ntagihinduka

Hillary Clinton abyina ’dab’

Umuhanzikazi Rihanna na we ntiyatanzwe

Neymar ukinira Barcelona na Brazil

Umwera uturutse mu byamamare, ukwira no mubana

Ikunzwe mu bashomeri ...kugeza no mubakorera muri ’office’

Perezida Kenyatta muri ’Dab dance’

KORA SUBSCRIBE HANO UJYE UREBA VIDEO ZIGEZWEHO ZA RWANDA MAGAZINE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Kamali Arnaud

    Ehh Congs kabisa iyi nkuru ni sawa sana. Courage mukomeze mutugezeho inkuru ziceka nkizi.

    - 11/02/2017 - 05:19
  • maddux

    wow! ni byiza muzatubwir na gwara gwara , shakushaku

    - 19/06/2019 - 01:21
Tanga Igitekerezo