Ibintu bitangaje biba bibaye ku isi mu munota umwe

Mu munota umwe nibura biri bugutware usoma iyi nkuru, impinja 250 ziraba zimaze kuvuka, abantu 107 baraba bamaze kwitaba Imana, inkuba 360 ziraba zikubise ku isi hose, ariko ibi ni bike muri byinshi tugiye kurebera hamwe mu bibera ku isi mu gihe cy’amasegonda 60.

Waba uri umwe mu bantu bakunda kwibaza ibiba bimaze kubera ku isi mu gihe runaka? Niba utari usanzwe ubyibaza ndatekereza ko ubu uhise ugira amatsiko menshi yibiba bibereye ku isi mu gihe kingana n’umunota 1.

Mu gihe kingana n’umunota umwe ku isi haba hamaze kubera ibintu byinshi nk’uko ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwabigaragaje ariko turagaruka kuri bimwe muribyo nkuko tubikesha imibare itangazwa n’ikinyamakuru Stars Insider.

Buri mwaka miliyoni nyinshi z’ubushakashatsi zikorwa n’abahanga mu ibarurishamibare, abahanga muri siyansi (scientists), inzobere n’abandi banyuranye. Ubunini bw’imibare iba yavuyemo byagorana kwiyumvisha ibibera ku isi ariko tugiye kurebera hamwe ibibera ku isi nibura mu munota umwe kugira ngo ugire ishusho y’ibibera ku isi mu gihe nibura cy’isaha, umunsi, icyumweru,…

 Abantu 116 baba bamaze gushinga urugo nk’uko ubushakashatsi umuryango w’abibumye wakoreye ku migabane yose y’isi bwabigaragaje. Ni ubushakashatsi bwiswe ‘Marriages and crude marriage rates, by urban/rural residence: 2002 – 2006/Mariages et taux bruts de nuptialité, selon la résidence, urbaine/rurale: 2002 – 2006’. Muri uwo munota ariko haba hamaze no gutangwa gatanya gatanya 58.

 Mu munota umwe impinja 250 ziba zimaze kuvuka ariko 113 zikaba zivukiye mu bukene. Muri abo bana baba bamaze kuvuka, 15 baba bavukanye uburwayi bunyuranye cyangwa ubumuga nk’uko imibare yatangajwe na Online Education ibigaragaza.

 Ku isi, mu munota umwe, haba hamenwe imyanda igera kuri toni 2500.
 Mu munota umwe, umuntu afite ubushobozi bwo kuba asomye amagambo 900
 Ku munota umwe, McDonald’s iba igurishije hamburgers 4 500 ku isi yose.
 Mu munota umwe, inkuru 7 nshya nizo ziba zimaze kongerwa kuri Wikipedia.
 Mu munota umwe, indege ziri hagati ya 8000 na 10.000 nizo ziba ziri mu kirere, bisobanuye ko mu munota umwe, abagera kuri miliyoni baba bari mu kirere.

 Mu munota umwe abantu ibihumbi 83.300 nibo baba bamaze gukora imibonano mpuzabitsina nkuko Atlas of Human Sexual Behavior ibitangaza. Udukingirizo 9.500 nitwo tuba tumaze gucuruzwa ku isi hose nkuko New York Magazine yabitangaje.

 Mu munota umwe, Youtube ishyirwaho amashusho ateranyijwe yagera ku masaha 400.

 Mu munota umwe, utugungunguru 65.000 twa Peteroli nitwo tuba tumaze gukoreshwa.

 Mu munota umwe, imbunda 40 nizo ziba zimaze kugurishwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 Ibirahure 12.000 by’umuvinyo nibyo biba bimaze kunywebwa ku isi.
 Indirimbo 15.000 nizo zigurwa buri munota kuri iTunes.
 Uko umunota uhita niko iherezo rya telefone zisanzwe riba ryegereza kuko Smartphones 2700 arizo ziba ziguzwe buri munota ku isi.

 Ku rubuga rwa Google haba hamaze gushakirwaho ibintu miliyoni 2.3 mu munota umwe.

 Ku munota umwe, Cristiano Ronaldo aba yinjije 9.600 by’ama Euro. Ni asaga miliyoni 9 uyashyize mu manyarwada ( 9 .965.614 FRW).

 Kuri Facebook, mu munota umwe haba hashyizweho amafoto 300.000
 Mu munota umwe, umusatsi wawe uba umaze gukura ku kigero kingana na cm 0.00060.

 Konti 320 nshya nizo ziba zimaze gufungurwa kuri Twitter. Mu munota umwe kandi tweets 100.000 nizo ziba zimaze gushyirwa kuri Twitter.

 Mu munota umwe gusa, ubutumwa miliyoni 20.8 buba bumaze guhererekanywa kuri WhatsApp.

 Ku isi, mu munota umwe haba hamaze kuba imitingito 5 nubwo harimo itumvikana cyane.

 Abantu 100 nibo baba bamaze gupfa mu munota umwe.

 Pizzas 21.000 nizo ziba zimaze gutekwa ku isi yose mu gihe kingana n’umunota umwe.

 Mu masegonda 60 agize umunota, Amazon iba imaze kwinjiza 85.000 $. Ni asaga miliyoni 72 FRW (72.581.399 FRW).

 Mu munota umwe, emails miliyoni 204 nizo ziba zimaze koherezwa.

 Nubwo wenda nta mpano ukunda guhabwa ariko icyo wamenya ni uko impano (gifts), 150.184 ziba zimaze gutangwa mu munota umwe gusa ku isi yose.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Elike

    ndumiwe peeeee!!! nacyo narenzaho rwosee!!

    - 10/06/2018 - 22:16
  • Jeremie Rukundo

    Muri abahanga n’abashakashatsi kbsa mukomeze mudushyirireho utuntu tw’ubwenge

    - 8/08/2018 - 13:22
Tanga Igitekerezo