Ibintu 10 ukwiye kwirinda gukora na rimwe watashye ubukwe

Mu muco ‘nyarwanda’, ubukwe ni abantu; nta gishimisha abacyuje ubukwe nko kubona abantu babutashye ku bwinshi ndetse bishimye, nyamara ahari abataha ubukwe bakananirwa kwifata neza mu kinyabupfura gikwiriye abantu mbese nyakibi yabo ntirare na ko ntiyirirwe bushyitsi.

Hasi aha, hari ibintu 10 bidakwiye kukugaragaraho igihe watashye ubukwe waba watumiwe cyangwa uri umuvumbyi. Tubikesha urubuga rwa interineti rwa El Crema rwandika rutanga inama ku rukundo n’imibanire hagati y’abantu cyane cyane abubatse n’ababiteganya.

1. KUNYWA CYANE

Birashoboka ko mu rungano rwawe, ntawe uguhiga mu kunywa ukaba ari wowe unywa iza yose ndetse iyo wicaye mu kabari, ukaba uba wamaze kwirenza ‘rounds’ eshatu mu gihe abo muri gusangira ari bwo batangiye kwaka aka kabiri. Niba wumva ubu ari ubugabo, nyabuna ubwo ‘bugabo’ bwawe uzabusige mu rugo iwanyu nutaha ubukwe. Nta muntu mu bukwe bw’abandi wifuza kumenya ko uri icyatwa mu kunywa agasembuye; uzabyerekanire ahandi. Ntibigukwiriye na mba kuba ari wowe wasiga umugani mubi nk’uwa Nzobya mu bukwe bw’abandi n’aho bwaba ubwawe.

2. KWATANYA WIRUKIRA KWIYARURIRA UTANZE ABANDI

Mu gihe cyo kwakirwa cyangwa kwiyakira mu bukwe bwinshi bw’ubu, usanga abantu baba bagenewe kwiyarurira, bizwi cyane nka ‘self-service’. Kuba ari ‘self-service’ mu bukwe watashye ntibiguha uburenganzira bwo kwirukankira ahari amafunguro [kuri buffet] uca ibiti n’amabuye, ukandagira abantu kandi utari wagerwaho. Ni ingeso mbi idakwiriye imfura. Jya wiha akabanga, ntumere nk’aho iwanyu utarya.

Buri muntu mu bukwe aba afite igihe yateganyirijwe ari bwiyarurire ibyo kurya hakurikijwe aho yicaye ndetse n’uko ba nyir’ubukwe babiteganyije. Biba byiza utegereje, igihe cyawe kikagera rero ariko udasize umugani ugutera kwibazwaho niba udakomoka kwa Ngunda.

3. KWAMBARA IMYERU

Na rimwe, ntuzigere wambara umweru, umwambaro wererana cyangwa ubonerana mu bukwe bw’undi mukobwa cyangwa umugore mugenzi wawe. Ubundi uko byahoze mu muco [w’abazungu], umugeni wenyine ni we wambara umweru. Wenda uzambare umweru niba uri kuri ‘mission’ yo kwiba umugeni umukwe we, na ho ubundi ntukwiye kuzambara umweru peeee!!!

4. KUGENDA UGARUKA WIYARURIRA AHARI AMAFUNGURO

Ni agaterasoni kubona umuntu ukuze, yaba umugabo cyangwa umugore, akora bene ibi bintu. Nutaha ubukwe, ujye umenya ko atari wowe mutumirwa cyangwa umuvumbyi ukeneye kurya wenyine. Ukwiye kuzirikana ko abatashye ubukwe bose baba bakeneye kurya, bityo rero ukwiye kugabanya ingendo zijya n’iziva ahari amafunguro. Reka kwisebya no kwikoza isoni kandi ukuze.

Ujye umenya ko udataha ubukwe ugiye kuhafatira ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita na nimugoroba cyangwa ko ugiye kuharira ibyo utigeze urya mu buzima bwawe ngo uhage kuko ni ha handi n’uwakwegurira igikoni cy’ubukwe n’ibyatekewemo byose, ukwiye kumenya ko inda yawe itagira isoni ari Bashimiramwiriro kandi ko nubwo inzara ishira, igihemu cyayo cyo kitigera na rimwe gishira.

5. KWAMBARA NEZA CYANE UGAKABYA

Ntukwiye kwambara neza cyane ngo ukabye igihe cyose watashye ubukwe bw’abandi. Ntugafatirwe aha. Ikindi ariko ntukambare imyenda ubundi wajyana mu kabyiniro, ku mucanga cyangwa kureba umupira. Nta bindi birori byiza biruta ubukwe [ni ko njya numva bavuga], bityo rero ukwiye kwambara neza bikwiye umuntu wiha agaciro ariko udakabije.

6. GUFATA AMAFOTO ADASHIRA MU BUKWE

Nshuti yanjye, ushobora kwicara mu cyicaro wagenewe ugakurikira uko ubukwe bugenda? Ukwiriye gukurikirana ibibera mu bukwe witonze ariko atari ukubangamira ababutashye uhaguruka wicara ngo urafata amafoto, ntabwo gufotora biba ari akazi kawe. Ababiri bakoze ubukwe mu byo bapangira harimo n’amafaranga ya gafotozi w’ubukwe bwabo. Niba wumva ushaka gufata amafoto, jya utegereza ubikore mu gihe cyo kwakira abashyitsi (reception), bitari mu rusengero Padiri, Pasitoro cyangwa ‘Sheikh’ basezeranya abageni. Hari ubwo wica amafoto y’abandi mu gihe wibonekeza witanguranwa ujya gufotora nyamara wenda unafotoza telefoni abandi bafata nka Karasharamye.

Wituratira ‘smart phone’ yawe na yo y’inshinwa nubwo yaba inyamerika kandi. Ikindi ni ukwitondera ‘selfies’ zawe zisakuza za buri kanya mu bukwe bw’abandi, niba umutima wawe waratwawe na ‘selfie’, nk’ibyo mbonana bari benshi b’iki gihe, ujye ujya mu cyumba cyawe wifotore amafoto amagana, nakubwira iki? Cyangwa izo ‘selifi’ uzaziforeze mu bukwe bwawe. Ndumva ntacyo byatwara abandi.

Niba atari wowe wahawe akazi ko gufotora mu bukwe, genza gake, geza aho wagejeje mu bukwe buheruka. Ukwiye kwirinda guhagarara mu mwanya w’imbere y’ahahagaze gafotozi wishyuriwe gufata amafoto y’ubwo bukwe. Uba urimo wica amafoto meza abana b’abandi batangiye amafaranga yabo ndetse bibahenze bagira ngo bazasigarane urwibutso rw’ibirori by’ubukwe bwabo mu mafoto yafashwe kinyamwuga.

7. GUHINDURANYA IBYICARO

Abantu bamaze igihe kirekire, batakaza ingufu zabo ndetse n’amafaranga bagerageza gupanga neza uko ibyicaro bizaba biteye mu bukwe, babutaka neza imitako (decorations) inogeye amaso. Iyo rero wicaye aha, mu kanya hariya, mu gacu gato ukaba usimbukiye hakurya, bidatinze ukaba ugarutse aho, nyabuna menya ko uri kwicira abandi ndetse ko uri kuzambya ibirori byatumye benshi batari wowe bigomwa ibitotsi byabo.

Icara aho weretswe utuze. Niba hari abo wumva wakabaye wicaye wegeranye na bo, ihangane nyine ntibyabaye uko ubyifuza, n’ubundi mu bukwe si iwawe, ikindi kandi aho kuzambiriza abantu uhaguruka wicara ujya aha uvayo, kuki utatuza ugategereza ko ubukwe burangira ko n’ubundi isi itari burangirane n’ibyo birori by’ubukwe?

8. GUSAKURIZA DJ NO KUMUTEZAHO AKAVUYO KUKO UDAKUNZE UMUZIKI ARI GUCURANGA

Ubukwe watashye si ubwawe, ukwiye kumenya ko uri umushyitsi mu bukwe bw’abandi watumiwemo cyangwa wizanyemo kuvumba. DJ [Soma Dije] ushinzwe gucuranga indirimbo mu bukwe arimo gucuranga iziri ku rutonde yahawe na ba nyir’ubukwe [niba ari ‘abasirimu’ bakaba baributse kubikora mbere y’igihe]. Niba kandi DJ atari gucuranga wenda izo yahawe na ba nyir’ubukwe, ni akazi ke. Kuki atari wowe bahaye umurimo wo gucuranga indirimbo mu bukwe?

Niba indirimbo ziri gucurangwa zitagushimishije, cyangwa se wenda zitajyanye n’ubukwe dore ko n’aba DJs bajya babikora cyane cyane iwacu mu ‘giturage’, wowe icyo wakora si ukujya kwiyerekana no guterana amagambo na DJ uwo, icyo wakora wenda ni ukwandikira ubutumwa bugufi kuri telefoni y’umuhuzabikorwa ‘coordinateur’ w’ubwo bukwe cyangwa umusangiza w’amagambo uyoboye ibirori ‘MC’ ukabimubwira mu kinyabupfura, na bo bakumva ko impungenge zawe zifite ishingiro, bakabyibwirira DJ ariko udateye ubupfura bwawe kwibazwaho no gukemangwa kubera guterana amagambo na DJ usakuza ngo ari gucuranga indirimbo zitakunyuze.

9. KUGANIRA N’INSHUTI ZAWE MU BURYO BUTEJE IKIBAZO MU BUKWE

Niba uri mu birori by’ubukwe, ntuba ukwiye gushyira telefoni yawe mu buryo [mode] busakuza ku buryo uhamagawe cyangwa ubutumwa bugufi bakoherereje cyane cyane ubwo ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na Facebook Messenger bwose bwumvikana mu bandi. Ibyo bigaragaza kutiyubaha, kutubaha abandi no kudaha agaciro aho uri kandi usanga ari wowe bitesha agaciro mu by’ukuri. Kuganira n’inshuti zawe haba iziri aho mu bukwe cyangwa kuri telefoni yawe si ibyo wakabaye ukorera mu bukwe bw’abandi.

Mu gihe cyo kwiyakira, haba hari umwanya uhagije wo kuganira n’ishuti mutaherukanaga. Ese ubundi kuki utazisura cyangwa ngo zo zigusure mbere ya hose mutarinze mwazambya ubukwe bw’abandi ngo muraganira mutererana inzenya zitambaye 12? Mu bukwe, cyane cyane mu muhango wo gusaba no gukwa ndetse no gushyingirwa mu rusengero ni nko mu nzu y’Imana ku bayemera bakanayubaha, nawe rero uba ukwiye kurinda akarimi kawe n’akarenge ngo hato bitagucumuza bikagutesha isaro bikwambika umwambaro udakwiye ndetse utabereye umuntu nkawe.

10. KUGERA MU BUKWE WAKEREWE

Kugerera mu birori by’ubukwe igihe ni ingenzi cyane. Ntukwiye gutekereza ko abantu bose bagendera ku ‘masaha y’Abanyafurika’ nkawe. Hari abantu bazi agaciro k’igihe, bagiha agaciro nk’ako baha amafaranga. Wivuga rero ngo ku gihe cyagenwe ‘ndarenzaho udusaha tubiri’, niba utiyubaha, ukaba utubahiriza igihe, menya ko aho isi igeze, hari abasigaye bafite indangagaciro yo kubaha igihe kandi byagejeje ibihugu byabo ndetse na bo ubwabo ku iterambere, ureke urwo rwitwazo ‘rw’amasaha y’Abanyafurika cyangwa ay’Abanyarwanda’ benshi bitwaza.

Kuri iyi ngingo, biba bibi cyane iyo utubahirije igihe cyangwa ugasanga ntiwitabiriye ibirori ahubwo ukahagera mu gihe cyo kwakirwa (reception) gusa.

IRADUKUNDA Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    OK makoze kunama

    - 20/11/2019 - 16:41
  • obed bizimana

    ni sawa iyi nama

    - 15/06/2023 - 12:26
Tanga Igitekerezo