Ibintu 10 byagufasha kuvuga rikijyana

Kuba umuyobozi biraharanirwa kandi kugirango ube umuyobozi uhagarare imbere y’abantu bagutege amatwi bisaba kuba uzi kuvuga haba mu mbwirwaruhame, kuyobora ibiganiro n’ibindi.

Abayobozi bakomeye bagira amagambo aryohera abaturage buri gihe iyo bari kuvuga. Amagambo yabo aba nk’isoko abandi bavomamo ubuhanga kuko aba abaremamo agatima ko gukora ibyari byarabananiye.

Mu muryango nyarwanda usanga hari abantu bamenyerewe gusaba mu bukwe, kuyobora Inama, ibirori, mu nsengero n’ahandi bituma benshi bakundwa ndetse bakifuzwa.

Aya ni amabanga akomeye yagufasha gutanga ubutumwa ushobora gukoresha akakugira umuyobozi uvuga rikumvikana kandi abantu bakagutega amatwi.

Amabanga yagukura ku rwego rw’imivugire akwerekeza ku rundi mu butumwa utanga bwa buri munsi ndetse ari nayo musingi wakugira umuyobozi uvuga agategwa amatwi.

1. Kumenya abo ubwira

Umuntu uvuga ijambo mbere yo kugaragaza ubuhanga afite, guhitamo ururimi avugamo n’ingero ari butange, abanza kureba abo agiye kubwira.

Iyo amaze kumenya neza abo agiye kubwira niba se bashobora kuba barize, batarize, bishimye cyangwa barakaye ni bwo abona guhitamo uburyo ari bubasangize ubutumwa bwe.

Kubwira abaturage ibyo bari bwumve bisaba ubuhanga kuko ntibivuze ko ubabwira ibibashimisha gusa.Ahubwo ubabwira ibibafitiye akamaro kabone niyo byaba ari ibyemezo bibakomereye ,ingamba nshya n’ibindi bigora umuturage kumwiyumvamo.

2. Kujyanisha ibyo uvuga n’ibyo ukora (Body Language)

Mu buryo bwo kuvuga imbwirwaruhame umuntu arabanza akiga uko ari bukoreshe ibice by’umubiri we nk’amaso, isura, intoki, gutambuka n’ibindi bimenyetso umuntu akoresha abijyanisha n’ibyo avuga.

Akenshi iyo ukoze ibintu bitandukanye nko guhumiriza cyane, kugwa, kugenda cyane, guhagarara hamwe, ubwoba, gutitira, isoni, kuvuga gake, kubira icyuya bihita bihindura isura y’ikiganiro ndetse ntibite ku byo uvuga ahubwo bakakunyuzamo ijisho.

3. Kuvugisha ukuri

Kugirango uvuge abantu bagutege amatwi ndetse bagukureho ibitekerezo bisaba kuba uvugisha ukuri mubyo uvuga,gutanga ibisobanuro byumvikana byaba ngombwa ugatanga n’ingero.

Kuvugisha ukuri muri byose bituma abantu bakugirira icyizere kandi bigatuma ibyo uvuga byumvikana nk’ibyuzuye.

4. Kwigaragaza uko uri

Iyo uri kwitegura kuvugira imbere y’abantu, cyane iyo uri kugaragaza ibyo wagezeho biba byiza ko udahindura uko abantu basanzwe bakuzi ngo ni uko ugiye kujya imbere y’abantu.

Mark Zuckerberg ajya gusobanurira abashoramari imishinga ya “Facebook” yagiye yambaye ipantaro benshi bita “Jeans” n’umupira usanzwe.

Kuguma uko uri ntibivuze ko wagaragara nabi imbere y’abantu, ahubwo uguma uko uri kandi umenyerewe ku buryo umuntu nakureba abona utatunguwe n’uko umeze.

Akenshi abo ubwira bibanda ku byo ubabwira kurusha kureba ibyo wambaye ari yo mpamvu nawe ukwiye gutegura ibyo uri buvuge kurusha uko bari bukubone. Abantu bumva uburemere bw’ibyo uvuga bagahita babishushanya biri mu bikorwa.

5. Kurasa ku ntego

Iyo uvuga imbwirwaruhame ntabwo uca ku ruhande ibintu, ntabwo usubiramo ibyo wavuze kare kandi wirinda kuvuga ibitari ngombwa. Biba byiza iyo uvuze bike, ariko bikubiyemo byinshi.

6. Gukora ku mutima wa buri umwe

Iyo wamaze kwiga neza abantu ugiye kubwira bishatse kuvuga ko umenya n’ibyo bakeneye kumva kandi benshi bagutegerejemo. Mu Kinyarwanda baca umugani ngo abwirwa benshi akumva beneyo.

Mu byo uvuga ugerageza uburyo ubwira benshi ariko buri umwe wagukurikiye akagira ibimwubaka mubyo wavuze. Ibi mu cyongereza umuntu yabyita (Speak To Groups As Individuals).

7. Gukoresha amatwi

Umuntu uri kuvuga agerageza no gukoresha amatwi ndetse agaha agaciro ibyo ari kumva kurusha ibyo bari kuvuga.

Iyo umuntu ari kuvuga ntabwo atekereza cyane ku byo ataravuga ahubwo aha agaciro cyane uko abantu bari kumva ibyo yababwiye.

8. “Ikosa ni iryanjye”, “nari nibeshye”, “mumbabarire”

Kwibeshya bibaho n’abahanga bajya bibeshya, gusa iyo umuhanga wo kuvuga yibeshye ahita yemera amakosa gipfura cyane ko biba bidakabije, kuko aba azi gucungana n’ibyo avuga.

Aya magambo uyakoresha kugirango hatagira undi uza akabikomozaho rimwe na rimwe akaba yabiha n’ubundi bukana.

9. Kumenya niba ugendana n’abo ubwira

Abahanga mu kuvuga bagira amakenga niba abo bari kubwira bumvise ibintu uko bashaka kubivuga. Baba bafite uburyo baganira n’abo babwira iyo bibaye ngombwa ngo barebe ko ntawasigaye.

Iyo asanze ibyo avuga bihabanye n’ibyo bumvise ntabarakarira cyangwa ngo acike intege ahita ashaka uburyo yahindura imivugire ngo abemeze kandi agakora ibishoboka ngo ubutumwa bwumvikane.

10. Guha abaturage umurongo mwiza

Umuyobozi uzi kubwira abaturage be neza ntabwo amara akanya kanini aganiriza abaturage ibintu bibaca intege gusa.Ahubwo ahita yerekana aho ibintu bigana kugirango bidahahamura abaturage aba amaze kwereka uruhande rimwe na rimwe ruriho imbogamizi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo