Hatangijwe iperereza ku mukinnyi ‘wavuye mu bapfuye’

Amakuru avuga ko Hiannick Kamba wahoze akinira ikipe ya Schalke 04 yo mu Budage yasanzwe ari muzima ari mu Budage, nyuma y’imyaka ine bitangajwe ko yapfuye.

Byatekerezwaga ko uyu mukinnyi, myugariro ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka mu gihugu cye cy’amavuko mu kwezi kwa mbere mu 2016, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Bild cyo mu Budage.

Ariko, Kamba yasanzwe ari mutaraga akora akazi nk’umutekinisiye mu bijyanye n’ubutabire (chemical technician) muri kompanyi y’ingufu z’amashanyarazi mu mujyi wa Gelsenkirchen.

Uwo mujyi ni na wo ikipe ya Schalke ikiniramo imikino yakiriye, ukaba uri hafi ya Dortmund mu burengerazuba bw’Ubudage.

Bivugwa ko Kamba yasubiye mu Budage mu myaka ibiri ishize.

Umunyamategeko we Anette Milk yagize ati:

"Yatereranywe n’inshuti ari nijoro ubwo yari yagiriye urugendo iwabo muri DR Congo mu kwezi kwa mbere mu 2016 ndetse asigara nta byangombwa, nta mafaranga, nta na telefone ngendanwa afite".

Uku kongera kugaragara kwe ubu kwatumye polisi y’Ubudage itangira gukora iperereza.

Riri kwibanda ku wahoze ari umugore wa Kamba - wahawe amafaranga y’ubwishingizi ku buzima nyuma yo gutanga icyangombwa cyemeza ko yapfuye.

Madamu Milk, wa munyamategeko wa Kamba, yabwiye ikinyamakuru Bild ati:

"Ushinjwa arashinjwa uburiganya, ariko arabihakana. Ibikorwa [by’iperereza] birakomeje".

Byitezwe ko Kamba azaba umutanga-buhamya muri iri perereza, akavuga ko atari azi ibyakozwe n’uwo wari umugore we.

Uyu myugariro yakinaga mu ikipe y’ingimbi ya Schalke mu gihe kimwe n’umunyezamu nimero ya mbere w’Ubudage, Manuel Neuer, mbere yuko ayivamo mu mwaka wa 2007.

Nyuma yakomereje umupira mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cyo hasi yo mu Budage.

Ubwo iyo nkuru y’icyiswe urupfu rwe yamenyekanaga mu kwa mbere mu mwaka wa 2016, yakinaga mu ikipe ya VFB Huls yo mu cyiciro cya munani.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo