Hagaragaye inyoni idasanzwe ifite ibitsina bibiri (AMAFOTO)

Inyoni yagaragaye igice kimwe ari ikigabo ikindi gice ari ikigore yafotowe muri Leta ya Pennsylvania n’umushakashatsi ku biguruka nyuma y’aho abyumvanye inshuti ye yari yayibonye.

Bene izi zifite imiterere ndangagitsina y’imvange ziboneka gake gashoboka.

Inyoni zo mu bwoko bwa cardinals z’ibigabo ubundi ziba zitukura mu gihe iz’ingore ziba zifite ibara ry’igitaka cy’umukungugu, bivuga ko ingirabuzima z’iyi nyoni yagaragaye zo ari uruvange rw’ibitsina bibiri.

Inzobere mu mibereho y’inyoni, Jamie Hill w’imyaka 69 yabwiye BBC ko bwari “inshuro ya mbere mu buzima, ubwa mbere muri za miliyoni,” guhura n’iyo nyoni.

Iyi nyoni yatangaje cyane inzobere ku biguruka

Ku nshuro ya mbere, Bwana Hill yibajije niba iyo nyoni yari ifite ikibazo cya melanin ku bwoya bwayo uretse ko ngo ibyo bitatuma iba ikinyabibiri.

Gusa nyuma yo kubona ifoto yayo kuri telefoni, yaketse ko iyo nyoni yaba ifite ibitsina byombi, bivuga ko yaba ifite igice cy’umubiri w’umugore kibamo intanga (ovary) ikagira n’icyo gice kibika intanga ngabo kizwi nka ‘testicles’ cyangwa amabya byombi bikora.

Amabara yayo ngo avuga ko ifite ’ovary’ n’icyo wakwita ’amabya’

Byatumye asura ahantu iyo nyoni yari yagaragaye. Mu gihe cy’isaha imwe ni bwo yashoboye gufotora iyo nyoni idasanzwe.

“Nyuma yo gufata ayo mafoto, umutima wanjye wateraga vuba bidasanzwe mu gihe cy’amasaha atanu kugeza ubwo nageraga mu rugo ngatunganya amafoto neza ngo mbone icyo mfite mbashe gusobanukirwa icyo amaso yanjye yari yarebye,” uyu ni Bwana Hill.

Jamie Hill amaze imyaka 48 akora ubushakashatsi ku biguruka

Ngo inyoni z’ibinyabibiri ziboneka gake cyane nk’uko porofeseri Brian Peer wo muri Kaminuza ya Illinois umaze igihe akora ubushakashatsi kuri bene ibi biremwa muri Amerika abivuga.

Icyakora yongeraho ko ibintu nk’ibi hari ubwo bidashobora kuboneka ku bwoko n’imiryango imwe n’imwe y’inyoni.

Yagaragaye muri Amerika

Porofeseri Peer ati “Ibintu nk’ibi biterwa n’ubumuga bubaho igihe uturemangingo (cells) tuba twirema igihe iri gukurira mu igi rya nyina.”

Si ubwa mbere inyoni nk’iyi igaragara muri ako gace.

Mu mwaka wa 2019, hari abakerarugendo babonye inyoni nk’iyo nk’uko National Geographic yabitangaje. Bwana Hill akeka ko inyoni babonye icyo gihe ishobora kuba ari iyo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo