France: Iperereza ku bivugwa ko umusirikare yafashwe ku ngufu mu biro kwa perezida

Abashinjacyaha mu Bufaransa batangiye iperereza ku bivugwa ko ari ifatwa ku ngufu ryabereye mu nyubako y’ibiro bya perezida mu murwa mukuru Paris.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitangaza ko umusirikare w’umugore yafashwe ku ngufu nyuma y’ibirori byo kwiyakira byarimo no kunywa inzoga byabaye mu kwezi kwa karindwi mu nyubako y’ibiro bya perezida izwi nka Élysée.

Mbere, Perezida Emmanuel Macron yari yitabiriye ibyo birori, byari byakozwe mu rwego rwo gusezera kuri umwe mu bakozi.

Amakuru avuga ko ushinjwa - na we w’umusirikare - yahaswe ibibazo, ariko ko atarashyirirwaho ibirego ku mugaragaro.

Amakuru avuga ko uwo bivugwa ko yafashwe ku ngufu n’uwo bivugwa ko yamufashe ku ngufu, bombi bakoraga mu biro birinzwe cyane by’umukozi wo muri iyo nyubako, ndetse ikinyamakuru Libération gitangaza ko bombi bari baziranye.

Umutegetsi wo mu biro kwa perezida yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko "abategetsi bakimenya ibi bivugwa, ingamba zahise zifatwa ako kanya" mu rwego rwo gufasha uwo bivugwa ko yafashwe ku ngufu.

Uwo mugore n’uwo ushinjwa kumufata ku ngufu bombi bimuriwe mu zindi nshingano, nkuko ibiro bya perezida byabivuze.

Isesengura rya Hugh Schofield,Umunyamakuru wa BBC i Paris

Ku mugoroba wo ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa karindwi, muri Élysée hari hari ibirori birimo no kunywa inzoga byo gusezera ku mukozi wo ku rwego rwo hejuru - umwe mu basirikare barinda Perezida Macron.

Perezida na we ubwe yavuze ijambo rigufi muri ibyo birori mbere yuko agenda, ariko nyuma yaho bivugwa ko kunywa byakomeje.

Ni bwo umusirikare w’umugore avuga ko yafashwe ku ngufu n’umwe muri bagenzi be.

Ku munsi wakurikiyeho yatanze ikirego kuri stasiyo ya polisi, nyuma yaho gato iperereza ngenzacyaha riratangira.

Uwo bivugwa ko yamufashe ku ngufu yashyizwe mu rwego rw’"umutangabuhamya ufashwa" (témoin assisté), uri muri iki cyiciro mu by’ukuri haba habura gato ngo aregwe icyaha.

Mu myaka ya vuba aha ishize, hagiye habaho amahano yo gufatwa ku ngufu yatumye Ubufaransa bugwa mu kantu.

Bwana Macron yasezeranyije gucyemura ikibazo cy’urugomo rukorerwa abagore, ndetse leta ye yashyizeho itegeko rishya rishyira ku myaka 15 ikigero cyo kwifatira icyemezo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, nk’igisubizo ku bibazo byabayeho mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.

Yitezweho kwiyamamariza manda ya kabiri nka Perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa kane mu 2022, nubwo ataratangaza kandidatire ye.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo