France:Ibihumbi 40 bimaze gusinyira ko Obama yaza akababera Perezida

Amafoto nkaya ari gukwirakwizwa mu Mujyi wa Paris

Kugeza ubu amafoto ya Obama amanitse ahantu henshi mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris. Ni ibintu byatangijwe ni inshuti 4 mu bisa n’urwenya , batangiza ubukangurambaga bw’ uko Perezida ucyuye igihe muri Amerika, Barack Obama yaza akiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu Bufaransa, yatsinda akababera Perezida.

Aya mafoto amanitse ariho amagambo agira ati “ Oui on peut’, imvugo ivuga kimwe niyo Obama yakoresheje yiyamamariza kuba Perezida wa Amerika muri 2008, ‘Yes we can’.

Nubwo Obama, w’umunyamahanga, mu buryo bwemewe n’amategeko adashobora kwiyamamariza amatora ateganyijwe muri Mata na Gicurasi mu Bufaransa, hashyizweho ubusabe bukorewe kuri internet(an online petition) bwashyizweho n’iri tsinda ry’abantu b’inshuti ku rubuga bise Obama2017.fr ndetse bumaze gusinywa n’abantu bagera kuri 40.000 nk’uko The Guardian dukesha iyi nkuru yabitangaje mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ’’Oui on peut’: 40,000 sign petition for Barack Obama as next French president’.

Ababitangije, igitekerezo ngo bakigize bamaze kunywa inzoga, biyemeza gutangiza urubuga abantu bazajya basinyiraho ubusabe, ubundi batangira gukwirakwiza amafoto yanditse Obama17 mu mujyi wa Paris kuko ngo batishimiye abakandida bari kwiyamamariza kuyobora Ubufaransa.

Abazanye iki gitekerezo bavuga ko bashaka kuvana Ubufaransa mu gihe cy’ubusinzire burimo kandi bemeza ko Obama afite ubunararibonye bwo kubikora.
“Turashaka gukora agashya tugatora Perezida w’umunyamahanga akayobora igihugu cyacu cyiza” Aya ni amagambo agaragara kuri uru rubuga.

“Barack Obama yarangije ‘mandat’ ye ya kabiri nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika…kuki tutamutira akaza akaba Perezida w’Ubufarasansa?”. Intego y’iri tsinda ngo ni ukugeza ku bantu miliyoni nibura kugeza ku itariki 15 Werurwe 2017.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo