Ethiopia: Yubatse inzu ya ’Etages’ 2 ku ikamyo ye (VIDEO)

Abinet Tadesse ni umugabo wo muri Ethiopia watangaje abantu benshi nyuma yo kubaka inzu igerekeranye kabiri hejuru y’ikamyo ye.

Tadesse asanzwe afite igaraje rikora amamodoka akaba ari na we warishinze. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko yajyaga akunda kumara igihe kinini yibera mu ikamyo ye. Gusa ngo yahoraga yibaza uko azabona aho aba.

Nyuma ngo Tadesse yaje kwigira inama yo kubaka inzu hejuru y’ikamyo ye. Yubatsse inzu igeretse kabiri (ifite etages 2), igizwe n’ibyumba bitatu byo kuryamamo, ibyumba bibiri by’uruganiriro, ubwogero butatu ndetse na ‘Balcon’.

Aganira na BBC news, Tadesse yavuze ko yakundaga kumara igihe cye kinini ari mu ikamyo ye akaba ariho yafatiraga amafunguro ari naho ngo yakuye icyo gitekerezo cyo kuyubakaho inzu. Avuga ko mbere iyo kamyo yari isanzwe ikoreshwa akazi ko gutwara ibicuruzwa.

Tadesse ariko avuga ko kubaka iyo nyubako bitamworoheye kuko ngo byamutwaye imyaka itatu kugira ngo ayuzuze. Kuri we ngo ikigira inzu ye umwihariko ni uko ashobora kuyimukana.

Ati " Nishimiye kuba narashyize mu bikorwa ibitekerezo nahoranye ndetse nkanabasha kubaka ku ikamyo yanjye. Ntakintu gishimisha mu buzima nko kuba mu nzu wiyubakiye ubwawe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo