Dubai: Polisi yafunze abagore bifotoreje ku ibaraza bambaye ubusa

Itsinda ry’abantu ryatawe muri yombi i Dubai rishinjwa kwiyandagaza mu ruhame nyuma yuko ryifotoreje hanze ryambaye ubusa.

Amashusho yatangajwe ku mbuga za internet ku wa gatandatu agaragaza itsinda ry’abagore bambaye ubusa barimo kwifotoreza ku ibaraza.

Abagore 11 bo muri Ukraine ni bamwe mu bafunzwe, nkuko ibiro bihagarariye Ukraine muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byabibwiye BBC. Umurusiya umwe na we yafunzwe, nkuko ibitangazamakuru byo mu Burusiya byabivuze.

Kwiyandagaza mu ruhame bihanishwa igifungo kigera ku mezi atandatu no gucibwa amande y’ama-dirham 5,000 (arenga miliyoni 1,3 mu mafaranga y’u Rwanda).

Amategeko menshi yo muri UAE ashingiye ku mategeko ya Sharia y’idini ya Islam, kandi abantu bagiye bafungwa mu bihe byashize kubera kugaragaza urukundo (affection) mu ruhame n’umubano w’abatinganyi.

Abagore batari munsi ya 12 bafotorewe ku ibaraza bambaye ubusa mu karere ka Marina k’i Dubai.

Ambasade ya Ukraine yavuze ko kuri uyu wa kabiri isura abo bagore.

Amakuru yari yatangajwe mbere mu bitangazamakuru byo mu Burusiya yavugaga ko abagore umunani bo mu Burusiya bari bafunzwe barekuwe.

Ariko ibiro ntaramakuru Ria bya leta y’Uburusiya byasubiyemo amagambo y’abategetsi bavuga ko Umurusiya wateguye iryo fotorwa yafunzwe.

Uwo mugabo ashobora gufungwa amezi 18, nkuko ibyo biro ntaramakuru bibivuga.

Polisi y’i Dubai yaburiye umuntu uwo ari we wese watangaza amashusho y’imibonano mpuzabitsina cyangwa ibintu "bishobora guhungabanya imyitwarire ya rubanda" ko ashobora gufungwa kandi agacibwa amande.

Itangazo rya polisi rigira riti: "Imyitwarire nk’iyo itemewe ntabwo ihuye n’indangagaciro n’amahame y’imikorere n’imyitwarire ya UAE".

Umuntu uwo ari we wese uba cyangwa usuye UAE agomba gukurikiza amategeko yayo: nta mwihariko ubaho kuri ba mukerarugendo.

Mu gihe cyashize habayeho imanza za ba mukerarugendo batawe muri yombi bari mu biruhuko i Dubai.

Mu 2017, Umwongereza w’umugore yakatiwe gufungwa umwaka umwe kubera gukorana imibonano mpuzabitsina mu bwumvikane n’umugabo batashakanye.

Umubano wabo wamenyekanye ubwo uwo mugore yamenyeshaga abategetsi ko uwo mugabo yari arimo kumwoherereza ubutumwa bwo kumushyira ku nkeke.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo