Covid-19: Guma mu rugo yatumye inda zitateganyijwe ziyongera cyane muri Ghana

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19), mu gihugu cya Ghana, abaturage bahawe amabwiriza yo kuguma mu rugo mu byumweru bitatu. Ni amabwiriza ariko yateje ikindi kibazo cy’inda zitateganyijwe ziyongereye cyane.

Urwego rushinzwe ibarura rusange ry’abaturage muri Ghana ritangaza ko muri ibyo byumweru bitatu habonetse abatwite benshi inda zitateganyijwe.

Dr Leticia Adelaide Appiah ukuriye urwo rwego yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo imwe yo muri icyo gihugu yitwa TV3.

Dr Leticia yavuze ko mu gihugu hose bari kubarura inda zitateganyijwe 9000 zagaragaye nyuma y’uko hashyizweho ayo mambwiriza yo kuguma mu rugo. Ni imibare ngo yakusanyijwe mu duce tunyuranye two muri icyo gihugu.

Kugeza ubu muri Ghana, Coronavirus imaze guhitana abagera kuri 16. Abamaze kuyandura ni 1500 naho 188 bamaze kuyikira.

Hashize iminsi, Nana Akufo-Addo, Perezida wa Ghana ashyizeho andi mabwiriza ko abantu bagomba kujya bambara udupfukamunwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyo cyorezo.

Muri icyo gihugu, amahuriro y’abantu benshi yamaze gukurwaho ndetse n’amashuri arafungwa kimwe n’imipaka y’icyo gihugu kugeza mu byumweru bibiri biri imbere.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo