CHINA:Umukobwa yifashishije Coronavirus ngo adafatwa ku ngufu

Mu gihe icyorezo cya Coronavirus kiri guca ibintu mu bihugu byinshi, umukobwa wo mu Bushinwa we yacyifashishije yirwanaho ngo adafatwa ku ngufu n’umugabo wari umaze kumwinjirana mu nzu.

Ubukana bw’iki cyorezo nibwo bwatumye n’uwari ugiye gufata kungufu umukobwa wo mu gace ka Jingshan , Umujyi wegereye Wuhan yavuyemo abarwayi ba mbere ba Coronavirus, ahunga akagenda adakoze icyo gikorwa cy’ubunyamaswa.

Uwo mugabo witwa Xiao w’imyaka 25 yinjiye mu nzu y’uyu mukobwa amennye urugi ndetse ahita yinjira mu cyumba cy’uwo mukobwa nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Hunt.

" Mvuye mu Mujyi wa Wuhan kandi natangiye kwibonaho ibimenyetso bya Coronavirus. Niyo mpamvu nguma mu nzu kugira ngo ntanduza abandi.” Ayo ni amagambo uwo mukobwa yabwiye Xiao wari ugamije kumufata ku ngufu.

Xiao yahise akizwa n’amaguru ariko asiga yibye uwo mukobwa ama Yuans 3.080. Angana n’ama Euro 400 (429.952 FRW ) gusa nyuma yaje kwijyana kuri Polisi ku munsi wakurikiyeho , arafungwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo