CHINA: Umukobwa yakoresheje asaga 1.203.500 FRW mu gusaba umusore ko barushinga

‘Zhang Jianfeng, ndashaka ko turushinga, ese wakwemera ko nkubera umugore?’, ubu nibwo butumwa bw’urukundo bwari buherekejwe n’amafoto bw’umukobwa wo mu gace ka Zhoushan , umujyi uri mu Majyepfo y’Ubushinwa wasabaga umusore ko barushinga.

Ku itariki 16 Werurwe 2017 umukobwa yakoresheje ama Yuan 10.000 , ni ukuvuga asaga miliyoni n’ibihumbi Magana abiri uyashyize mu manyarwanda(1.203.500 FRW) ngo ageze ubutumwa bwe ku musore yashakaga gusaba ko barushinga. Uyu mukobwa yafashe ubu butumwa bwe abushyira kuri Taxi 900 zitwara abagenzi mu gace ka Zhoushan, babunyuzaho mu gihe cy’amasaha 2: hagati ya saa kumi n’imwe z’umugoroba na saa moya z’ijoro.

Uyu musore witwa Zhang Jianfeng asanzwe akuriye kompanyi yamamaza icishije ubutumwa bwamamaza kuri Taxi mu gace ka Zhoushan. Umukobwa we akaba akorera mu gace ka Ningbo. Bombi ngo bahuriye mu gace ka Zhuhai.

Nyuma yo kumugezaho ubu butumwa, bagiye muri Pariki iri hafi y’inyanja, hacanwa buji, maze umukobwa araterura agira ati “ Nditeguye, ese twashyingiranwa?. Umusore na we yamusubije agira ati “ Ndashaka ko turushinga, ndakwinginze reka tubane.” Ikinyamakuru Ecns dukesha iyi nkuru gitangaza ko inshuti n’abavandimwe bari baje kubashyigikira.

Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko muri iyi minsi abakundana mu Bushinwa basigaye birekura bakanyuza ubutumwa mu buryo bushya bw’ikoranabuhanga mu kugaragaza amarangamutima yabo. Ngo si inshuro ya mbere ubutumwa bw’urukundo bunyujijwe kuri Taxi. Ku itariki 25 Kamena 2016, umusore yanyujije ubutumwa kuri Taxi bugira buti ‘ Nzahora nkwibuka niyo imvura yaba igwa, Fang Xiaojie, ndakwinginze reka tubane.”Ubu butumwa bwanyujijweho iminsi 10.

Aho ubu butumwa butandukaniye , ni uko ubutumwa bwakoreshejwe n’uyu mukobwa ku wa 16 Werurwe bwo banyuzwagaho amasaha 2 akurikiranye naho ubwo ku wa 25 Kamena 2016 bwo bwagendaga busimburanwa n’ubundi butumwa mu gihe cy’iminsi 10.

Taxi nkizi 900 nizo uwo mukobwa yanyujijeho ubutumwa busaba umusore bakundana ko barushinga

Nyuma yaho bagiye muri Pariki, hafi y’inyanja, aba ariho bemeranywa kurushinga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo