China: Ikibuga cy’indege kinini cyane gifite ishusho y’ifi idasanzwe cyafunguye

Ikibuga cy’indege kinini cyane gifite agaciro ka miliyari $11 cyatangiye kwakira indege, iminsi micye mbere y’uko igihugu gikora isabukuru ikomeye.

Cyitwa Daxing International Airport kiri mu mujyi wa Beijing, cyafunguwe ejo kuwa gatatu na Perezida Xi Jinping.

Iki kibuga kiri ku buso bungana n’ibibuga 98 by’umupira w’amaguru nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru kibogamiye kuri leta China Daily.

Ikibuga cyari gisanzwe gikoreshwa muri Beijing nicyo cya kabiri cyakira indege n’abantu benshi ku munsi nyuma y’icya Atlanta muri Amerika nk’uko bivugwa n’ihuriro ry’ibibuga by’indege ku isi.

Iki kibuga cy’indege gishya cyubakiwe korohereza icyari gisanzweho cya Beijing Capital International Airport.

Ikibuga cya Daxing kizakira abagenzi bagera kuri miliyoni 170 uyu mujyi witeze kwakira kugera mu 2025.

Kompanyi zirindwi z’indege zo mu Bushinwa kuva ejo kuwa gatatu zahise zitangira kugwa no guhagurukira kuri iki kibuga.

Indege ya mbere yagihagurutseho ni iya kompanyi ya China Southern Airlines yahagurutse saa kumi z’umugoroba ku isaha yaho.

Kompanyi mpuzamahanga zitandukanye zamaze gutangaza ko ziza gutangira kwerekeza ku kibuga cya Daxing.

Imbata y’iki kibuga yakozwe n’umuhanga mu gushushanya inyubako Zaha Hadid, yagihaye ishusho y’ifi yo mu bwoko bwa ’Star fish’.

Beijing ubu yinjiye mu itsinda ry’imijyi nka New York na London ifite ibibuga by’indege mpuzamahanga bibiri kandi binini.

Kiri mu ishusho y’ifi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo