CHINA:Coronavirus iri gutuma gatanya ziyongera

Nyuma y’uko Ubushinwa bwari bwashyizeho amabwiriza yo kuguma mu rugo, iki gihugu cyabashije gutsinda icyorezo cya Coronavirus ndetse hari gusubizwaho ubuzima busanzwe ariko ngo byanatumye hiyongera umubare w’abaka gatanya.

Kugeza ubu abaganga bari bajyanywe muri Wuhan aho iki cyorezo cyehereye bamaze gusubira iwabo. Kugeza ubu abandura bashya icyorezo cya Coronavirus mu Bushinwa bamaze kuba bake cyane.

Gusa kuba Abashinwa baramaze hafi amezi abiri bari mu ngo zabo, byateye ingaruka zitari zitezwe kuko ngo kugeza ubu umubare w’abaka gatanya uri kwiyongera nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Wall Street Journal ndetse n’ikinyamakuru cyo mu Bushinwa, Global Times.

Kumara igihe kinini mu rugo byateye intonganya n’ubwumvikane buke mu miryango bituma imiryango imwe n’imwe yiyemeza gutandukana.

Umwe mu bayobozi mu nzego za Leta yatangarije Global Times ati " Twamaze kwakira abantu badusaba rendez-vous bakoresheje telefone kuva tariki 2 Werurwe , abandi nabo bakomeje gusaba mu minsi yakurikiye. Kubera icyorezo cya Coronavirus, byabaye ngombwa ko imiryango imara mu ngo zabo mu gihe cy’ukwezi kurenga ari naho hagiye havuka amakimbirane anyuranye."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko gatanya ziri gusabwa ngo ari nyinshi cyane ugereranyije n’izakwaga mbere y’icyorezo ariko akanemeza ko byanatewe ko inzego za Leta nazo zari zarafunze imiryango bityo bigatuma n’ibibazo bari kwakira biba byinshi harimo n’abaka gatanya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo