Canada:Abarenga 100 bamaze kwicwa n’ubushyuhe

Abantu batari bacye bamaze gupfa muri Canada kubera inkubi y’ubushyuhe itunguranye ikomeje kugera ku bipimo bitigeze biba mbere.

Polisi mu gace ka Vancouver kuva ku wa gatanu imaze kugera ku bantu 130 bapfuye bitunguranye. Benshi bari mu zabukuru cyangwa bari bafite izindi ndwara basanganywe.

Bavuga ko ubushyuhe ari impamvu mu zateye izi mfu.

Ku wa kabiri, Canada yagize ubushyuhe itigeze igira na rimwe mbere ku munsi wa gatatu yikurikiranywa - ni 49.5C muri Lytton, mu ntara ya British Columbia.

Mbere y’iki cyumweru, ubushyuhe muri iki gihugu bwari butarigera burenga 45C.

Inzobere zivuga ko ihindagurika ry’ikirere rizatuma ubushyuhe n’ubukonje bikomeza kugera ku bipimo bidasanzwe. Mu gihe kandi bigoye gusobanura impamvu imwe itera ubushyuhe bw’isi.

Biracyekwa ko ubu bushyuhe ari imwe mu mpamvu y’urupfu rw’abantu 65 mu mujyi wa Vancouver, nk’uko polisi ibivuga.

Agace kitwa Burnaby gusa k’uwo mujyi habaruwe abantu bagera kuri 34 bapfuye, mu gihe ahitwa Surrey habaruwe 38.

Steve Addison wo mu gipolisi cyaho ati: "Vancouver nta na rimwe yigeze igira ubushyuhe nk’ubu, kandi mu buryo bubabaje abantu bari gupfa kubera bwo."

Agace gatoya ka Lytton, ku ntera ya 250Km mu burasirazuba bwa Vancouver, uhatuye witwa Meghan Frandrich avuga ko "bisa n’ibidashoboka" gusohoka hanze.

Yabwiye ikinyamakuru Globe&Mail ati: "Ntiwabyihanganira. Turi kugerageza kuguma mu nzu uko bishoboka kose. Dusanzwe tumenyereye ubushyuhe ariko 30 [dogere] zitandukanye cyane na 47."

Ikigo gishinzwe iby’ikirere cya Canada cyaburiye ko hashobora kuba ubushyuhe bukabije mu ntara za British Columbia na Alberta, hamwe n’uduce two muri Saskatchewan, Northwest Territories na Manitoba.

David Phillips, umuhanga mu by’ikirere w’ikigo Environment Canada, ati: "Turi gihugu cya kabiri gikonja cyane ku isi kandi kigira urubura kurusha ibindi.

"Ariko si kenshi tuvuga ku kirere gishyushye nk’iki...Dubai ishobora kuba ihehereye kurusha ibyo twe turi kubona ubu."

Umugore uri kwerekeza mu nzu yo kwihorezamo mu zashyizwe muri Vancouver

Abagabo bari ku nkengero z’ikiyaga Alouette muri British Columbia, aho ubushyuhe bwongeye guca umuhigo ku wa kabiri

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo