Burundi: Mwalimu yakubise umunyeshuri arapfa

Chadia Nishimwe, wigaga mu mashuri abanza kuri Ecofo Carama III mu gace ka Kinama i Bujumbura, ejo kuwa kabiri yakubiswe na mwalimu we ahita apfa nk’uko bivugwa n’umubyeyi we.

Nishimwe w’imyaka 14 yigaga mu mwaka wa gatanu ubanza, umubyeyi we Jean Marie Misago avuga ko nyuma yo gukubitwa na mwalimu we byamuviriyemo gupfa kandi agapfira aho mu ishuri.

Se w’uyu mwana avuga ko amaze gukubitwa atongeye kunyeganyega, kandi aho kumujyana kwa muganga bamujyanye mu biro bya ’directrice’ w’ishuri.

Misago agira ati: "Mu ishuri niho yacikaniye, bahita bamujyana mu biro kwa ’directrice’ nawe abonye biteye ubwoba ashaka uko umwana bamugeza kwa muganga ariko bajanye ikiziga cyamaze gupfa.

"Njyewe nageze kwa muganga, muganga arambwira ati ’mutama, nta n’amafaranga atanu tukwatse kuko batuzaniye uwapfuye. Ahubwo reba uko mumutwara’".

Umuvugizi wa polisi mu Burundi ntacyo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ku rupfu rw’uyu munyeshuri.

Bimwe mu binyamakuru mu Burundi biravuga ko umuyobozi w’iri shuri yahise afungwa naho kugeza ubu umwarimukazi wakubise uyu mwana we yarabuze.

Bwana Misago yabwiye BBC ko Chadia Nishimwe nta ndwara yari asanzwe arwaraga, ahakana ibivugwa ko yishwe n’igicuri cyamufashe amaze gukubitwa.

Ati: "Yarakubiswe cyane, amaraso yaguma aca mu mazuru no mu matwi kandi imiraba yaraboneka bariko baramwoza kubera yakubiswe inkoni nyinshi.

"Urashobora gukubita, ugakubita umwana nka kurya kw’inka? ugakubita umutsi wo ku ijosi! Abana barabivuze kandi abana ntibashobora kubeshyera umwarimu wabo".

Misago avuga ko gukubita abana ku ishuri ari ikibazo kuko bivamo ibyago nk’ibi aho "umubyeyi yohereza umwana ku ishuri bakamuzanira umurambo".

Misago avuga ko we n’umuryango we bifuza ubutabera, kandi ko uwo mwarimu yakwigaragaza akabazwa ibyo yakoze ntihakomeze gufungwa abatarakoze icyaha.

Gukubita abanyeshuri bigamije guhana ni igikorwa kitavugwaho rumwe mu burezi mu bihugu byinshi muri Africa.

Muri uku kwezi, Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yashimye abategetsi bahanishije abanyeshuri kubakubita kubera amakosa bari bakoze.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rivuga ko mu bihugu byinshi, abana 2 kuri 3 bahanwa n’abashinzwe kubarera mu buryo bubabaje.

UNICEF ivuga ko uburyo bwose bubabaza umubiri cyangwa imitekerereze y’umwana bugamije kumubuza imico abamurera badashaka ari bubi kandi bubangamiye uburenganzira bw’umwana.

Chadia Nishimwe yahise ahambwa ejo nimugoroba, nta suzuma ryimbitse ryakozwe ku murambo we.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo