Bimwe kuri Jeanine Añez umugore wari umunyamakuru ubu utegeka Bolivia

Nyuma yo kwegura kwa Perezida Evo Morales kubera igitutu cy’abaturage akegurana n’abari bamwungirije n’uwayoboraga sena, ejo kuwa kabiri Jeanine Áñez wari wungirije perezida wa Sena yahise avuga ko agiye ku butegetsi by’agateganyo.

Madamu Áñez afite w’imyaka 52, kujya ku butegetsi bwe kwahise gushyigikirwa n’urukiko rurengera itegeko nshinga, ari narwo rukiko rukuru muri Bolivia.

Yize kaminuza ibigendanye n’amategeko, aza kuba umunyamakuru usoma amakuru kuri televiziyo nyuma aza kuba umuyobozi wa Totalvision TV station.

Mu 2006 yatangiye ibya politiki bigendanye n’amategeko, akora mu itsinda ryo kwandika itegeko nshinga, ndetse aza gushyirwa mu nama yari ishinzwe amavugurura mu butegetsi bw’igihugu we ari mu ishami ryita ku butabera.

Kuva mu 2010 yatorewe kujya muri Sena ahagarariye agace kitwa Beni, yaje kandi gutorerwa kuba visi perezida wa sena, akaba yari mu ruhande rutavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya Evo Morales.

Ku cyumweru, Bwana Morales yareguye, yegurana n’abayobozi bakuru bandi bamwegereye.

Ejo kuwa kabiri Jeanine Añez yahise akoranya sena maze atangaza ko hakurikijwe itegeko nshinga ari we wemerewe kujya ku butegetsi.

Uruhande rwa Evo Morales rwamaganye ibyo yatangaje ndetse abashingamategeko barwo ntabwo bitabiriye imirimo y’inteko.

Urukiko rurengera itegeko nshinga ariko rwashyigikiye ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Jeanine Añez, wemeje ko azategura amatora rusange vuba.

Madamu Áñez yahise aba umugore wa 17 mu bagore b’abakuru b’ibihugu ku isi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo