Bangladesh: Ubusugi bwavanwe mu bisabwa abakobwa bagiye kurongorwa

Ubu abakobwa bo muri Bangladesh ntabwo bagisabwa ko byemezwa ko ari amasugi nka kimwe byari biri ku rupapuro rw’ibisabwa abagiye gushyingirwa.

Urukiko muri iki gihugu rwategetse ko ijambo "isugi" ryari riri ku rupapuro rwuzuzwa risimbuzwa "umugore utarashyingiwe".

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, imaze igihe ivuga ko iryo jambo "ubusugi" ritera ipfunwe bamwe, yakiriye neza iki cyemezo cy’urukiko muri iki gihugu.

Urukiko ariko rwategetse ko abageni babanza kuzajya bavuga niba bataratandukanye n’abandi mbere cyangwa se ari abapfakazi.

Amategeko yo gushyingirwa muri iki gihugu cyiganjemo abayisilamu bivugwa ko abangamiye cyane uburenganzira bw’abagore kandi arimo ivangura.

Abakobwa benshi muri iki gihugu bashyingirwa n’imiryango yabo bitavuye ku bushake bwabo kandi bakiri bato cyane.

Urukiko rwategetse ko ijambo "kumari" risobanuye "ubusugi" rivanwa ku rupapuro rw’abagiye gushyingirwa.

Abanyamategeko batanze ikirego mu 2014 bavuga ko urupapuro rw’abagiye gushyingirwa ruriho ibintu bitesha agaciro kandi byambura ubuzima bwite abagore.

Ku cyumweru, urukiko rwategetse ko iryo jambo risimbuzwa "obibahita" risobanuye "umugore utarashyingiwe".

Mohammad Ali Akbar, umwanditsi w’ubushyingirwe mu murwa mukuru Dhaka, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko inshuro nyinshi yabajijwe n’abageni impamvu abagore babazwa kuba isugi ariko abagabo ntibabibazwe.

Bwana Ali Akbar ati: "Nizeye ko iki kibazo ntazongera kukibazwa ukundi".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo