Australia – Covid: Ababarirwa mu magana bahawe ibisubizo bitari byo

’Laboratoire’ yo mu mujyi wa Sydney muri Australia yabwiye abantu babarirwa mu magana ko nta Covid yabasanzemo nyamara barayanduye, mu gihe ubwandu burimo kwiyongera cyane muri ako karere.

Iryo kosa, ryabaye mu gihe cya Noheli, ryatewe no "kwibeshya mu gutunganya amakuru y’ibizamini".

Leta ya New South Wales, imwe mu zigize Australia, irimo kugaragaramo kwiyongera kw’umubare w’abandura Covid, nyuma yuko hageze ubwoko bwayo bushya bwandura cyane bwa Omicron.

Abategetsi bavuga ko kwiyongera kw’ibipimo by’uburyo bwo gupima Covid bwo gushyirwa mu zuru akantu kameze nk’agati kwatumye habaho kurengerwa ubushobozi, hasigara hari benshi bataramenya ibisubizo byabo.

Bamwe muri abo bibeshyweho bavuze ko bahangayikishijwe no kuba bishoboka ko banduje Covid batabizi inshuti n’abo mu miryango yabo mu gihe cy’umunsi mukuru wa Noheli.

Kuri uyu wa kabiri, iyo ’laboratoire’ yitwa SydPath yasohoye itangazo isaba imbabazi, ivuga ko iryo kosa, ryakorewe ku bantu 886 bose hamwe, ryabaye mu gihe abakozi bari bafite umubare "munini cyane utarigeze ubaho mbere" w’ibizamini.

Mbere yaho muri iki cyumweru, iyo ’laboratoire’ yari yemeye ko yakoze ikosa ku munsi wa Noheli ikabwira abantu 400 ko nta Covid bafite. Ku munsi wakurikiyeho ni bwo yabamenyesheje iby’iryo kosa.

Iryo kosa ry’uburangare ryaje kwiyongera ubwo nyuma ’laboratoire’ SydPath yahishuraga ko abandi bantu babarirwa mu magana babwiwe mbere y’igihe cyagenwe ko nta Covid bafite, kandi nyamara ibisubizo byabo bitari byaboneka. Kuri uyu wa kabiri, iyi ’laboratoire’ yavuze ko abantu 486 bo muri iri tsinda byemejwe ko banduye Covid.

Mu itangazo rishya, SydPath yavuze ko yavuye mu buryo bwikoresha (automatic system) ikajya mu buryo bukoreshwa n’intoki, kugira ngo ishobore gucyemura ikibazo cy’umubare munini w’abatarabona ibisubizo.

Yagize iti: "Birababaje... ikosa ryoroheje ryo mu gutunganya amakuru [y’ibizamini] ryarakozwe rituma hatangazwa ibisubizo bitari byo".

SydPath yavuze ko ubu yongeye gusubira ku buryo bwayo bwikoresha (automatic system) kandi ko igiye kugabanya umubare w’utumeze nk’uduti two gupimisha Covid izajya isuzuma, mu rwego rwo kugumana ireme mu bipimo byayo.

Stephanie Colonna utuye i Sydney, umwe mu bari babwiwe ko nta Covid banduye kandi mu by’ukuri barayanduye, yabwiye ikiganiro Today Show ko ubu ahangayikiye abo mu muryango we.

Yagize ati: "Icyo ni cyo kinteye ubwoba kandi kimpangayikishije. Niba (abisengeneza banjye) baranduye, ni jyewe wo kubibazwa kuko ubu ni jyewe wabanduje".

Brad Hazzard, Minisitiri w’ubuzima wa leta ya New South Wales, yavuze ko iryo kosa mu bisubizo ryatewe n’uburyo "bunaniwe cyane" bwo gupima bwo muri ’laboratoire’, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Australian Broadcasting Corporation (ABC).

Serivisi zo gupima muri New South Wales zimaze igihe zigorwa n’umubare munini w’abipimisha. Benshi bavuze ko basubijwe inyuma n’amavuriro yagejeje ku mubare w’abo afitiye ubushobozi bwo kwakira, mu gihe abandi binubiye ko bategereza igihe kirekire kugira ngo bamenye ibisubizo.

Muri rusange mu minsi irindwi ishize, habarurwa ko buri munsi muri New South Wales hafashwe ibipimo bya Covid bigera ku 145,000, byiyongereye bikava ku bipimo 117,000 muri rusange byafatwaga buri munsi mu cyumweru cyabanje.

Guverinoma ya New South Wales yanasubijeho zimwe mu ngamba zo guhangana na Covid, zari zarakuweho mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

Mu yandi makuru, polisi yo muri leta ya South Australia yareze umugabo w’imyaka 19 ushinjwa kwirengagiza amabwiriza yashyizweho n’abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi yo kwishyira mu kato. Yari yagiye mu kabyiniro mu mujyi wa Adelaide, nubwo yari yahawe igisubizo kigaragaza ko yanduye Covid.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo