April’s fool day:Ibihugu bimwe byashyiriyeho ibihano abari bubeshye ibijyanye na Coronavirus

Mu bihugu bimwe hashyizweho amategeko abuza abantu kwitwaza umunsi wo kubeshya ngo batangaze amakuru atariyo cyangwa ibihuha ku cyorezo cya Coronavirus (Covid-19). Gufungwa ndetse no gucibwa akayabo ni bimwe mu bihano byashyizweho na bimwe mu bihugu.

Ku itariki ya mbere Mata buri mwaka ku isi abantu benshi bawizihiza nk’umunsi wo kubeshya, ndetse ugahabwa agaciro mu bice binyuranye byo ku isi no mu Rwanda harimo, aho usanga abantu babeshyanya ibintu bitandukanye ndetse bishobora kuvamo ingaruka zinyuranye, haba ku buzima ndetse no ku mibanire.

Urubuga rwa Google rusanzwe rukunda kunyuzaho iminsi ngarukamwaka rwahisemo kutabikora kuri iyi tariki ya 1 Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira abatuye isi, aho kimaze guhitana abagera ku 40.000 ku isi.

Google yatangaje ko yakuyeho umuhango wo kwizihiza uyu munsi mu rwego rwo kubaha abari kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Ubutumwa bwandikiwe abagize ubuyobozi bwa Google dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters bwagiraga buti " Intego yacu aka kanya ni ukuba ab’ingirakamaro ku bantu. Mureke inzenya tuzibikire indi tariki ya mbere ya Mata y’Umwaka utaha, ishobora kuzaba nziza kurusha iy’uyu mwaka."

Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Werurwe 2020, igihugu cya Thailand cyatangaje ko kubeshya ibijyanye na Coronavirus biri buhanishwe igifungo gishobora kugera ku myaka itanu.

Ku rubuga rwa Twitter, Guverinoma ya Thailand yagize iti “ Ni ukurenga ku mategeko gutangaza amakuru atariyo kuri Covid-19 kuri uyu munsi wo kubeshya (April Fools’ Day).”

Tsai Ing-wen, Perezida wa Taiwan yanditse kuri Facebook ko abantu bari butangaze amakuru atariyo kuri Coronavirus cyangwa se bakwirakwiza ibihuha bigendanye nayo bashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu cyangwa bagacibwa hafi ibihumbi ijana by’amadorali ya Amerika (93.248.000 FRW).

Mu Buhinde, Leta ya Maharashtra yatangaje ko abashinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga bari bukurikirane umuntu utangaza amakuru y’ibihuha kuri uyu munsi ndetse agahanwa n’amategeko.

Minisitiri w’Umutekano muri iyo Leta, Anil Deshmukh yanditse kuri Twitter ati “ Leta yacu ntabwo iri bwemerere uwo ariwe wese ukwirakwiza ibihuha biteza impagarara kuri Coronavirus.”

Mu nyito bahaye bise bati “ Corona is no joke” (Corona si imikino), Minisitiri w’Ubuzima mu Budage yasabye abaturage kutagira inzenya cyangwa ibyo babeshya byerekeye iki cyorezo.

Hari ubwoba ko abantu bari bwifashishe uyu munsi bagatangaza amakuru atariyo kuri Coronavirus bishobora gutuma abantu bayarangarira agateza impagarara.

Amwe mu mateka y’ahakomotse umunsi wo kubeshya

Imbuga zinyuranye zivuga byinshi kuri uyu munsi nka Wikipedia, zivuga ko uyu munsi watangiye bwa mbere mu gihugu cy’Ubufaransa, nyuma y’uko umwami Charles IX ategetse ko bahindura karindari (Gregorian calendar) mu mwaka w’1582.
Ibi byahindutse, igihe umwaka watangiraga hagati y’itariki ya 25 Werurwe n’iya mbere Mata. Abatarishimiye iryo hinduka, batumiraga abantu mu birori babaga bateguye, bakarya, bakanywa, bakabyina, bamwe bakabeshya bagenzi babo mu rwego rwo gutebya.

Uwo muco waje kumenyekana ku izina rya ” Le Poisson d’Avril” mu rurimi rw’igifaransa bishatse kuvuga “ifi yo muri Mata”. Izina Poisson d’Avril ryakomotse ku kuba abantu barabaga bavuye mu gisibo kibanziriza Pasika aho kurya inyama biba bidakunze kugaragara noneho kuri uyu munsi abantu bahanaga impano z’ibyo kurya byiganjemo amafi.

Uyu munsi wo kubeshya umaze kuza abenshi bahanaga amafi y’ibishushanyo (faux poissons).

Mu bwongereza naho uyu munsi urizihizwa aho uzwi ku izina rya “April’s fool day” muri Ecosse barawihiza cyane kurusha no mu Bufaransa kuko bageza no kuya 2 Mata bakibeshyanya, ukaba ari imwe mu minsi bakunda cyane muri icyo gihugu.
Muri Ecosse uyu munsi, bo, bawise “hunting the gowk (cuckoo).” Naho ku ya 2 Mata bawita “behind”, aho abantu bagaruka kubyaraye bibaye ku itariki ya mbere.

Mu gihugu cya Espagne ho bawugira kuwa 28 Ukuboza, bakawita “día de los santos inocentes” naho mu Buhinde ho bawizihiza ku ya 31 werurwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo