‘Antonov An-225’, indege ya mbere nini ku isi, ishobora kwikorera icyogajuru - AMAFOTO

Antonov An-225 niyo ndege nini ku isi kugeza ubu. Ni indege itangaje haba mu buryo ikoze cyangwa ibidasanzwe biyigize kuburyo aho igeze hose abantu bahurura baje kuyireba.

Ku cyumweru tariki 15 Gicurasi 2016 ubwo yageraga bwa mbere muri Australia, abantu bagera ku bihumbi 20.000 nibo bari baje ku kibuga cya Perth kwihera ijisho iyi ndege idasanzwe, ipima toni 175 nta mutwaro uyirimo, hatanabariwemo n’amavuta(fuel) nk’uko BBC yabitangaje mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ‘Antonov An-225 Mriya touches down in Australia’ yo kuri uyu wa 16 Gicurasi 2016.

Iyi ndege yahawe amazina ya Antonov An-225 Mriya. Mriya bisobanura ‘Inzozi’ mu rurimi rukoreshwa mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS). An-225 Mriya ikoreshwa na moteri 6 (six turboréacteurs à double flux). Ishobora kugenda hagati ya km 4000 na km 14000 bitewe n’aho ijyanye umuzigo itwaye. Ishobora kugendera ku muvuduko wa km 800 ku isaha(800 km/H). Umuvuduko wayo wo hejuru ni km 850 ku isaha. Ireshya na metero 84 z’uburebure na metero 18,1 z’ubuhagarike, ikagira amapine 32. Ibaba ryayo rimwe rireshya m 88. Isumba m 11.2, indege ya Airbus A380, isanzwe isumba izindi mu zitwara abagenzi. Ifite ubushobozi bwo kuguma mu kirere amasaha 18 itaragwa ku butaka.
An-225 yarangijwe gukorwa muri 1988 nyuma y’imyaka 4 yamaze ikorwa. Tariki 21 Ukuboza 1988 nibwo bwa mbere yagurutse, imara iminota 74 mu kirere cya Kiev muri Ukraine. Bwa mbere iyi ndege ikorwa yari igenewe gutwara icyo twakwita nk’icyogajuru cy’Abarusiya(la navette spatiale / Space plane) cyiswe Bourane. Navette spatiale / Space plane ni ubwoko bw’ icyogajuru cyoherezwa mu kirere kikazagaruka ku isi kigenzurwa n’indege ariko kikaba kigarutse cyakongera gukoreshwa (voiture spatiale). Iba itandukanye n’ibyogajuru byo mu bwoko bwa fuseax spatiaux nka Apollo kuko byo ntibyongera gukoreshwa.

Nyuma yo kugira akamaro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare by’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ariko nyuma zikaza gusenyuka, iyi ndege yahagaritswe gukora muri 1994. Nyuma yaho nibwo yaje gusubirwamo, igarurwa mu kazi muri 2001 ariko ntiyasubira mu bikorwa bya gisirikare ahubwo izanwa mu bikorwa by’ubucuruzi. Kugeza ubu yifashishwa mu gutwara ibintu ubusanzwe bitashobokaga gutwarwa mu ndege bitewe n’uburemere bwabyo nka za gari ya moshi cyangwa moteri zipima toni (tonnes)150. Tariki 11 Kanama 2009 nibwo An-225 yifashishijwe mu gutwara moteri yo ku rugomero rwa Gaz rwo muri Arménie yapimaga toni 189. Inifashishwa kandi n’imiryango itabara imbabare mu gihe cy’ibiza, itwara ibiribwa, imyambaro n’ibindi bikoresho nk’uko urubuga soocurious rwabitangaje mu nkuru ifite umutwe ugira uti ‘Cet avion est le plus gros du monde : il est capable de transporter une navette spatiale’.

Byari biteganyijwe ko hakorwa izindi ndege nyinshi zo mu bwoko bwa An-225 ariko guhanguka kwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti bikoma mu nkokora uyu mushinga. Mu myaka 27 imaze mu kazi, BBC itangaza ko ikiriyo ndege ya mbere nini ku isi.

Indege si ikintu kidasanzwe , ariko iyiyo yababereye igitangaza baza kwihera ijisho

Aya mababa y’inyuma yunganira ay’imbere niyo ayifasha kugendera mu kirere itwaye ibintu biremereye cyane

Ngizi moteri ziyikoresha

Ubundi yari yarakorewe kwikorera icyogajuru cya Bourne

An-225 Mriya uyigereranyije n’izindi ndege zisanzwe ari nini ku isi(ahri ibara ry’icyatsi niyo ihagaragara)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo