Amazina umubyeyi atemerewe kwita umwana we

Nubwo ari uburenganzira bwa buri mubyeyi kwita umwana we amazina ashaka ariko hari ibibujijwe mu itegeko rishya rigenga abantu n’umuryango . Mubyo umubyeyi abujijwe harimo no kuba atakwita umwana we amazina ye yombi.

Ku itariki 12/09/2016 nibwo mu igazeti ya Leta hasohotse itegeko rishya Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016. Ni itegeko rigizwe n’ingingo nyinshi zirebana n’umuryango muri rusange. Muri iyi nkuru turagaruka ku izina icyo aricyo, amazina abujijwe, amazina umubyeyi atemerewe kwita umwana we n’ibindi.

Ingingo ya 35 y’iri tegeko isobanura ko umuntu arangwa n’izina, inkomoko, igitsina, aho aba n’aho atuye. Ingingo ya 36 yo ivuga ko Izina rigizwe n’izina bwite n’izina ry’ingereka. Izina ry’ingereka rishobora kuba izina ry’idini, iry’umuryango cyangwa yombi. Uru rutonde rw’amazina rugomba gukurikizwa mu nyandiko z’ubutegetsi, bitaba ibyo inyandiko igata agaciro. Icyakora, inyandiko zisanzwe ziriho, zaba izakorewe mu Rwanda cyangwa mu mahanga hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko cyangwa imigenzo y’aho zakorewe zigumana agaciro kazo.

Ingingo ya 37 ivuga ko izina ry’umuntu ari iryanditse mu nyandiko ye y’ivuka. Umwana wese afite uburenganzira bwo kugira izina. Umubyeyi w’umwana cyangwa undi umufiteho ububasha bwa kibyeyi afite inshingano zo kumuhitiramo izina ashaka.

Amazina abujijwe kwitwa umwana:

Ingingo ya 39 ivuga ko umwana adashobora kwitwa amazina yose ya se, aya nyina cyangwa ay’abo bavukana. Izina kandi ntirishobora gusesereza imigenzo myiza cyangwa ubunyangamugayo by’abantu.

Izindi ngingo wamenya kubijyanye n’izina:

Ingingo ya 40: Inkurikizi zo gushyingirwa cyangwa z’amasezerano y’idini ku izina
Ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini ntibihindura izina ry’umuntu. Icyakora, ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, buri wese afite uburenganzira bwo kwitwa izina bwite ry’uwo bashyingiranywe ariko rikongerwa ku mazina ye asanganywe bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.

Gukoresha izina ry’amasezerano y’idini byemerwa iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye. Icyakora, izina ry’amasezerano y’idini ryiyongera ku izina asanganywe, bigatangirwa icyemezo giteganywa n’Iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Ingingo ya 41: Inkurikizi zo gusesa ishyingirwa cyangwa amasezerano y’idini ku izina. Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera urupfu usigaye ashobora gusaba ko izina ry’uwo bashyigiranywe umwanditsi w’irangamimerere arikuraho. Iyo habayeho iseswa ry’ishyingirwa kubera ubutane, umwe mu bari barashyingiranywe ashobora gusaba mu gihe cy’urubanza rw’ubutane ko izina ry’uwo bari barashyingiranywe rikurwaho cyangwa akabisaba nyuma ariko agategekwa kubahiriza inzira yo guhindura izina iteganywa n’amategeko.

Uwifuza ko uwo bashyingiranywe yamburwa izina rye yitiriwe, baba bakiri kumwe cyangwa baratanye, abisaba umwanditsi w’irangamimerere w’aho batuye. Iyo abashyingiranywe batabyumvikanyeho, abiregera mu rukiko rubifitiye ububasha. Iyo uwari warahawe izina ry’uwo bashyingiranywe yifuje kurihindura, abikora mu buryo busanzwe bwo guhindura izina. Iyo habayeho iseswa ry’amasezerano y’idini, uwiswe izina kubera ayo masezerano ashobora gusaba umwanditsi w’irangamimerere kurikuraho yitwaje icyemezo giteganywa n’iteka rivugwa mu ngingo ya 40 y’iri tegeko.

Ingingo ya 42: Guhindura izina

Guhindura izina biri mu bubasha bwa Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze bisabwe na nyir’ukwitwa izina ufite imyaka y’ubukure. Iyo ataragira imyaka y’ubukure bikorwa n’ababyeyi be bombi cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi. Gusaba guhindura izina byemerwa ku mpamvu zikurikira:

1° iyo izina ritesha agaciro nyiraryo; 2° iyo izina risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu; 3° iyo hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo; 4° indi mpamvu yose Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze yabona ko ifite ishingiro. Uburyo n’inzira bikurikizwa mu guhindura izina bishyirwaho n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Ingingo ya 43: Inkurikizi zo guhindura izina

Uguhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka. Inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zifatwa nk’izakozwe ku izina rishya. Nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu asaba ko izo nyandiko zandukurwaho izina rishya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo