Amakariso y’abagore agiye kujya ahabwa abagore binjira mu ngabo z’Ubusuwisi

Ubusuwisi bugiye kwemerera abagore n’abakobwa binjira mu gisirikare kwambara amakariso y’abagore ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu, mu muhate wo kongera umubare wabo mu ngabo, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga.

Uko ibintu bimeze kugeza ubu, umwambaro uhabwa abari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare uba urimo amakariso y’abagabo gusa.

Iri gerageza ry’amakariso y’abagore, rizatangira mu kwezi gutaha, rizatanga amakariso y’abagore y’ibyiciro bibiri - ayo mu gihe cy’amezi aba ashyushye muri iki gihugu n’ayo mu gihe cy’amezi y’ubukonje.

Abagore bagize 1% by’abasirikare b’Ubusuwisi, ariko iki gihugu cyizeye kongera uwo mubare ukagera ku 10% bitarenze mu mwaka wa 2030.

Marianne Binder, umwe mu bagize akanama k’igihugu k’Ubusuwisi, yavuze ko guha abagore amakariso abanogeye kurushaho bizashishikariza abandi benshi kurushaho gusaba kwinjira mu gisirikare.

Yagize ati: "Umwambaro uriho ugenewe abagabo, ariko niba igisirikare gishaka by’ukuri kurushaho kubamo abagore, hacyenewe ingamba zikwiye".

Amakuru avuga ko kugeza ubu abagore bari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare bahabwa amakariso arekuye y’abagabo, akenshi aba ari manini cyane kuri bo, ashobora kubabangamira.

Kaj-Gunnar Sievert, umuvugizi w’ingabo z’Ubusuwisi, yavuze ko imyambaro n’ibindi bikoresho bitangwa n’igisirikare birimo gusigwa n’aho ibihe bigeze.

Yabwiye urubuga rw’amakuru Watson rwo mu Busuwisi ko "ikariso y’ingirakamaro" nshya y’abagore izaba igizwe n’"ikariso ngufi" yo mu gihe cy’impeshyi (iki) n’"ikariso ndende" yo mu gihe cy’itumba.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, Bwana Sievert yavuze ko hari impinduka ziri gutekerezwaho no ku bindi bikoresho, nk’imyambaro yo mu gihe cy’imirwano, amakoti y’ubwirinzi n’ibikapu byo mu mugongo.

Yagize ati: "Hazibandwa ku kuba bitabangamiye umuntu no kuba ari ingirakamaro". Yongeyeho ko kugeza ubu abambara ibibakwiriye bakiri bacye cyane.

Minisitiri w’ingabo w’Ubusuwisi Viola Amherd na we yishimiye iyo gahunda, avuga ko ibikoresho "bikora mu buryo bumwe" bicyeneye kuvugururwa.

Imyambaro y’igisirikare cy’Ubusuwisi ikoreshwa kuri ubu yatangijwe bwa mbere hagati mu myaka ya 1980, nkuko urubuga rw’amakuru Swissinfo rubitangaza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo