Afghanistan: Abagabo bitwaje imbunda bateye mu bukwe guhagarika umuziki

Abagabo bitwaje imbunda bavuze ko ari aba Taliban bagabye igitero ku birori by’ubukwe mu burasirazuba bwa Afghanistan ngo bahagarike umuziki wari urimo gucurangwa, bica abantu batari munsi ya babiri banakomeretsa abandi 10, nkuko abategetsi babivuga.

Umuvugizi w’aba Taliban yavuze ko babiri muri abo bagabo batatu bitwaje imbunda batawe muri yombi, ariko ahakana avuga ko batabikoze mu izina ry’uyu mutwe ugendera ku mahame akaze yiyitirira Islam.

Ubwo aba Taliban baherukaga ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1996 kugeza mu 2001, umuziki wari ubujijwe mu gihugu.

Abategetsi bashya ntibarashyiraho iryo tegeko-teka.

Uwabibonye yabwiye BBC ko ama ’couples’ ane y’abageni ku wa gatanu yari arimo gusezeranira mu bukwe buhuriwemo mu karere ka Surkh Rod mu ntara ya Nangarhar.

Bari bahawe uruhushya n’umukuru w’aba Taliban muri ako karere rwo gucuranga umuziki w’amajwi yafashwe mbere (utari ’live’) mu gace gakoreshwa n’abagore gusa.

Ariko nijoro, abagabo bitwaje imbunda bahinjiye ku ngufu bagerageza kumena insakazamajwi. Ubwo abashyitsi babyangaga, abo bagabo bitwaje imbunda bararashe.

Umuvugizi w’aba Taliban Zabihullah Mujahid yavuze ko ibyabaye birimo gukorwaho iperereza.

Umutwe wiyita leta ya kisilamu (IS), utavuga rumwe n’aba Taliban, na wo ukorera mu ntara ya Nangarhar kandi mu bihe byashize wagiye uvugwaho ko ari wo wakoze ibikorwa nk’ibyo.

Afghanistan yigaruriwe n’aba Taliban mu kwezi kwa munani, nyuma yuko Amerika ihakuye abasirikare bayo bari bahasigaye, izo ntagondwa zirara mu gihugu zongera gufata ibice bitandukanye.

Ku butegetsi bwawo bwa mbere, uyu mutwe washyizeho uburyo bukakaye cyane bw’uko usobanura amategeko ya kisilamu. Ariko mu gihe cya vuba aha gishize, wagerageje kugaragaza isura irushijeho kwigengesera, mu gihe ushaka kwemerwa mu mahanga.

Kuva aba Taliban basubira ku butegetsi, bashinjwe kwica umuririmbyi gakondo no gushwanyaguza (kumena) ibikoresho bye by’umuziki. Abaririmbyi benshi n’abahanzi ubu bamaze guhunga Afghanistan.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo