Abana b’impanga ba minisitiri w’amazi wa Uganda bapfuye barohamye mu mazi

Abana babiri b’impanga ba minisitiri wo muri Uganda ku munsi w’ejo ku wa mbere bapfuye barohamye mu bwogero (piscine/ swimming pool) bw’iwabo mu rugo.

Ikinyamakuru New Vision kibogamiye kuri leta ya Uganda cyasubiyemo amagambo y’umuryango wa Ronald Kibuule, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’amazi ya Uganda, avuga ko izo mpanga z’imyaka ibiri n’igice y’amavuko ari Roman Kato na Raiding Wasswa.

New Vision itangaza ko bari bari gukinira mu rugo rw’uyu muryango ruherereye mu mujyi wa Mbarara uri mu karere k’amajyepfo ya Uganda ubwo ibyo byabaga.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Monitor kitabogamiye kuri leta ya Uganda, abakozi babiri bari bari kwita kuri abo bana batawe muri yombi, bakaba bari guhatwa ibibazo.

Patrick Onyango, umuvugizi wa polisi ya Uganda mu murwa mukuru Kampala, yabwiye ikinyamakuru New Vision ko Bwana Kibuule na Madamu Fortunate, nyina w’abo bana, batari bahari ubwo abo bana bapfaga.

Iki kinyamakuru gitangaza ko uyu muryango wemeza ko umwe muri izo mpanga yaguye muri ubwo bwogero by’impanuka, nuko undi na we agakurikiramo umuvandimwe we.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, abantu batandukanye bakomeje kwihanganisha uyu muryango.

Source: BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo