Abagore 71 % bemeje ko igikombe cy’isi kiri gutuma abagabo babata mu buriri

Gleeden, urubuga rwo mu Bufaransa rusanzwe ruzobereye mu mibanire y’abashakanye rwakoze ubushakashatsi bugaragaza ko muri uku kwezi hari kuba igikombe cy’isi abagore batakikozwa n’abagabo babo kubera iyo mikino.

Kuva ku itariki 14 Kamena 2018 kugeza tariki 15 Nyakanga 2018, mu Burusiya hari kubera imikino y’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru.

Mu bagore bakoreweho ubushakashatsi na Gleeden basanzwe bafite abagabo bakunda umupira w’amaguru, 73 % bemeje ko abagabo babo batakibikoza kubera igikombe cy’isi. Ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, DH.

Muri abo 73 % bemeje ko batakikozwa n’abagabo, 71 % bemeje ko ndetse abagabo babo bajya bananga ko batera akabariro kugira ngo bakurikirane neza umupira.
38% by’abo bagore batangaje ko nabo buririye kuri iyo mikino, kugira ngo bajye kwirebera inshoreke zabo z’abagabo.

Ibibazo byabazwaga abakoreweho ubushakashatsi ndetse n’umubare w’ijanisha ry’uko bagiye basubiza

Umugabo wawe akurikirana umupira w’amaguru ?

Kuri iki kibazo 46% basubije ko abagabo babo bawukurikirana rimwe na rimwe, 33% basubiza ko bawukurikirana igihe cyose, 14% basubiza ko abagabo babo bawukurikirana gake cyane naho 7% gusa baba aribo basubiza ko abagabo babo batajya bakurikirana iby’umupira w’amaguru.

Ujya wumva ko waba waratawe n’umugabo wawe kubera umupira w’amaguru ?: 73% basubije Yego naho 27% basubiza Oya.

Utekereza ko gukunda umupira cyane k’umugabo wawe ariyo mpamvu nyamukuru yaba yaratumye umuca inyuma ? 59% basubije Yego naho 41 % basubiza Oya.

Waba warigeze ufatirana harimo umupira, ukajya kureba ihabara ryawe ?: 38% basubije Yego naho 62 % basubiza Oya.

Mu Rwanda naho ni uko ?

Nubwo nta bushakashatsi bwihariye burakorerwa mu Rwanda ngo herebwe niba hari impinduka igikombe cy’isi cyagize mu mibanire y’abashakanye, bamwe mu bagore bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na Rwandamagazine.com nabo bemeje ko imikino y’igikombe cy’isi yatumye abagabo babo bababura mu ngo ndetse ngo kubitaho byaragabanutse cyane ugereranyije na mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira.

Uwitwa Violette yagize ati " Kuva aho igikombe cy’isi cyatangiriye rwose umugabo wanjye ataha bucya. Ni ibintu nakiriye kuko ntacyo mbona nabihinduraho. Kunyitaho mbitegereje iki gikombe nikirangira."

Uwitwa Jacky we yagize ati " Ikibazo erega si igikombe cy’isi, ikibazo ni uko niyo mikino irangira bakaguma mu kabari bakaza bucya. Nk’uwiwanjye namusabye ko twajya turebana iyo mikino mu rugo ariko arampakanira kuko ngo atasiba kurebana umupira n’abandi bagabo. Ntabwo umuntu yaba atashye mu rucyerera ngo akubonere umwanya."

Imikino y’igikombe cy’isi igeze muri 1/4. Ubufaransa n’Ububiligi niyo makipe amaze kubona itike ya 1/2. Umukino wanyuma uteganyijwe tariki 15 Nyakanga 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo