10 Year Challenge: Yanzwe n’umukunzi we nyuma yo kubona ko yitukuje

Nyuma y’uko hadutse ‘10 Year Challenge’ aho abantu bakomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo ya kera bayagereranya n’ay’ubu, umukobwa wo muri Ghana we ntibyamuhiriye kuko umukunzi we yamwanze nyuma yo kubona ko kera yahoze ari igikara , akitukuza (bleached her skin).

Inkuru y’ikinyamakuru Ghbase itangaza ko uyu mukobwa yanzwe n’umusore bakundanaga nyuma yo kubona ifoto ya kera. Ngo hari hashize imyaka 2 bakundana ariko aho umusore aboneye iyo foto yahise atandukana na we.

Uyu mukobwa avuga ko bateganyaga kubana ariko umusore ngo ntiyishimiye uburyo uyu mukobwa yanze uruhu rwe rwirabura akarutukuza.

Ati " Yavuze ko atabana n’umugore uhindura uruhu. Yego ndemera ko nahinduye uruhu, nitukuje mu myaka yashize ariko simera ko yaba impamvu yo gutandukana nyuma y’imyaka 2 twari tumaze dukundana. Ndicuza kuba narashyizeho iriya foto."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo