Utuntu n’Utundi

South Africa: Cyril Ramaphosa yabuze iPad ’bisetsa’ abakoresha imbuga nkoranyambaga

Videwo igaragaza Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa abaza aho iPad (ubwoko bwa mudasobwa ntoya) ye iherereye, yahererekanyijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ramaphosa, wagaragaye asa nk’uhangayitse bikomeye, yakomeje kuvuga ko yibwe, yongeraho ati: "Iki ni cyo kibazo cyo guhora uha abandi bantu ibikoresho byawe by’ikoranabuhanga ngo...

Zambia: Umukuru w’ubucamanza yapfiriye mu ruzinduko rw’akazi mu Misiri

Umukuru w’urwego rw’ubucamanza rwa Zambia Irene Chirwa Mambilima yapfuye ari i Cairo mu Misiri aho yari ari mu ruzinduko rw’akazi, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu. Perezida Edgard Lungu yatangaje ko Madamu Mambilima yashizemo umwuka ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku cyumweru mu bitaro byigenga i Cairo. Irene Mambilima wari ufite imyaka...

Amabuye yahuruje rubanda baziko ari Diyama, nasanze ari ibindi

Leta muri Africa y’Epfo yatangaje ko amabuye yahururiwe na rubanda mu minsi ishize ahitwa KwaHlathi atari diyama ahubwo ari ayitwa quartz. Umushumba wo mu ntara ya KwaZulu-Natal niwe wavuze ko yavumbuye amabuye y’agaciro. Byatumye ibihumbi by’abantu muri ako gace ka KwaHlathi bahururana amapiki n’ibindi bicukura bajya guhiga iyo mari bavugaga ko...

Imibare itangaje y’abareba ’Porno’ mu Bwongereza

Kimwe cya kabiri cy’abantu bakuze mu Bwongereza bareba amashusho y’urukozasoni azwi cyane nka ’porn/porno’, nk’uko raporo nshya ibivuga. Site irebwa kurusha izindi ni Pornhub, yafunguwe n’abagera kuri miliyoni 15 guhera mu kwezi kwa cyenda mu 2020 nk’uko iri kusanyamakuru rya Ofcom ribivuga. Iyo mibare igizwe na 50% by’abagabo mu Bwongereza na 16%...

Ziona Chana, umukuru ’w’umuryango w’abantu benshi ku isi’, yapfuye

Umugabo w’imyaka 76 bikekwa ko ari we muntu wari ukuriye umuryango w’abantu benshi kuruta indi ku isi yapfiriye muri leta ya Mizoram mu Buhinde. Ziona Chana, wari ukuriye idini ryemera gushaka abagore benshi, yapfuye ku cyumweru, asize abagore 38, abana 89 n’abuzukuru 36. Amakuru yemejwe na Zoramthanga ukuriye abaminisitiri muri leta ya...

Korea ya Ruguru: Kuhinjiza filimi yo hanze ni urupfu

Koreya ya ruguru mu minsi ishize yashyizeho itegeko rishya rigamije guhagarika uburyo bwose ibyo hanze byagira ingufu mu gihugu - rihana bikomeye uwo ari we wese wafatanwa filimi cyangwa imyambaro byo hanze cyangwa no kuvuga ugoretse ururimi. Kuki? Yoon Mi-so avuga ko yari afite imyaka 11 bwa mbere abona umugabo anyongwa kuko yafatanywe film...

Imbeba y’intwari mu gutegura ibisasu igiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Imbeba yitwa Magawa, yamamaye ubwo yahabwaga umudari wa zahabu w’ubutwari, igiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu kazi kayo ko gutegura ibisasu (mines) byatezwe mu butaka. Mu kazi imazemo imyaka itanu, iyi figi y’imbeba yatahuye ibisasu 71 n’ibindi bintu biturika birenga 12 mu gihe byose byari bitaraturika mu butaka bwo muri Cambodia. Ariko...

Abana b’imyaka 4 na 9 bafashwe batwaye imodoka

Igipolisi cya Utah kivuga ko "cyaguye mu kantu" kibonye umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda atwaye imodoka, yicaranye na murumuna we w’imyaka ine. Aba bana b’abakobwa babwiye abapolisi ko bari bagiye i California kubera bashakaga kujya kwoga no kuruhukirayo . Baciye mu mihanda ibiri mikuru , bagonga iyindi modoka, nyuma bagongana n’ikamyo,...

Mali: Ba bana icyenda bavukiye rimwe barimo guhumeka ’bo ubwabo’

Abana icyenda mu kwezi gushize babyawe n’umugore wo muri Mali w’imyaka 25 ubu noneho barimo guhumeka ubwabo nta bufasha bahawe, nkuko umuvugizi w’ibitaro biri kubitaho yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP. Ariko aba bana icyenda ba Halima Cissé bazacyenera gukomeza gukurikiranwa mu yandi mezi abiri mu bitaro Ain Borja byo mu mujyi wa Casablanca muri...

Umutware yategetse ko umubiri wa Robert Mugabe utabururwa

Umutware gakondo muri Zimbabwe yategetse ko umubiri w’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe utabururwa ugashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu. Mugabe yapfuye mu 2019 ashyingurwa mu cyaro ku rugo rwe ahitwa Kutama nk’uko yabyifuje, aho gushyingurwa mu irimbi ry’intwari riri mu murwa mukuru Harare, nk’uko uwamusimbuye Perezida Emmerson Mnangagwa...

0 | ... | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | ... | 340