Utuntu n’Utundi

Uwahoze akorera CIA yakatiwe kubera kunekera Ubushinwa

Uwahoze akorera urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’Amerika rwa CIA yahanishijwe gufungwa imyaka 19 kubera gucura umugambi wo gukorera ubutasi Ubushinwa. Jerry Chun Shing Lee w’imyaka 55 y’amavuko yaherewe akazi na ba maneko b’Ubushinwa muri Hong Kong. Abashinjacyaha bavuga ko yahise ahabwa amafaranga ngo amene amabanga ajyanye n’umutekano w’Amerika....

Burundi: Uko Emilienne Manigirubuntu yakoze ikizamini hashize iminota abyaye

Imana igira ubuntu yaremanye abagore imbaraga zo gutanga ubuzima no gukora ibikomeye icya rimwe nk’uko byashobotse kuri Emilienne Manigirubuntu wagiye mu kizamini agafatwa n’inda agasimbuka akabyara akagaruka akagikora kandi akagitsinda. Mu mpera z’ukwezi gushize Madamu Manigirubuntu warangije kaminuza, we n’abandi benshi bagiye gukora ikizamini...

RDC:Wa mukecuru w’imyaka 83 wigisha yahuye na minisitiri

Mwalimukazi Bernadette Lukoki umaze imyaka 66 yigisha mu ishuri ribanza muri DR Congo yabonanye na minisitiri w’uburezi Didier Mudimbu yumva ibyifuzo bye. Madamu Lukoki w’imyaka 83 arakigisha mu ishuri ribanza rya Mushi muri Kinshasa mu gihe imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 65 muri iki gihugu. Muri iki cyumweru umunyamakuru wa BBC...

DR Congo: Umukecuru w’imyaka 83, arakigisha

Imyaka iteganywa n’amategeko yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku bakozi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ni 65, ariko si ko bimeze kuri Bernadette Lukoki. Lukoki afite imyaka 83 y’amavuko, kandi nubwo ari umukecuru, aracyakomeje akazi ke ko gukoresha ingwa. Iteka, uyu mwarimukazi yahoze asaba leta kumwibuka kugira ngo afate ikiruhuko...

Tanzania yahagaritse umuraperi kubera indirimbo ’nyandagazi’

Abategetsi bo muri Tanzania bahagaritse umukobwa ukora injyana ya Rap witwa Rosa Ree ngo ntazongere gukora ibitaramo mu gihe cy’amezi atandatu, kubera videwo y’indirimbo aherutse gusohora "yarenze ku muco w’igihugu". Urwego rugenzura abahanzi muri Tanzania ruzwi nka ’Baraza la Sanaa la Taifa’ (BASATA), rwongeyeho ko iyo ndirimbo yitwa ’Vitamin...

Bimwe kuri Jeanine Añez umugore wari umunyamakuru ubu utegeka Bolivia

Nyuma yo kwegura kwa Perezida Evo Morales kubera igitutu cy’abaturage akegurana n’abari bamwungirije n’uwayoboraga sena, ejo kuwa kabiri Jeanine Áñez wari wungirije perezida wa Sena yahise avuga ko agiye ku butegetsi by’agateganyo. Madamu Áñez afite w’imyaka 52, kujya ku butegetsi bwe kwahise gushyigikirwa n’urukiko rurengera itegeko nshinga, ari...

Kenya: Umujinya mu baturage bamenye ko kawunga irimo uburozi

Iperereza rya televiziyo NTV yo muri Kenya ryerekanye ko kudakurikirana kw’ababishinzwe byatumye abakora ifu y’ibigori (kawunga) bakora irimo uburozi bwitwa aflatoxin ikajya ku isoko. NTV yabonye amoko 12 anyuranye ya kawunga igurishwa mu gihugu irimo ubu burozi. Aflatoxin ni uburozi buva mu binyabuzima bito (fungi) biza mu busaze...

USA:Batorotse gereza y’i California baciye mu mwobo wa 55cm

Polisi yatangaje amafoto agaragaza ukuntu abantu babiri bacyekwaho ubwicanyi batorotse gereza yo muri leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo butangaje. Santos Samuel Fonseca w’imyaka 21 na Jonathan Salazar w’imyaka 20, barakambakambye banyura mu mwobo ufite ubugari bwa santimetero 55 bacukuye mu gisenge cy’ubwiherero bwa...

Imfashanyo yisukiranyije ku munyeshuri w’Umushinwa wari utunzwe n’ama-yuan 2 ku munsi

Abagiraneza bafashishije hafi miliyoni imwe y’ama-yuan akoreshwa mu Bushinwa umunyeshuri w’umukobwa washyizwe mu bitaro nyuma yo kumara imyaka itanu abeshejweho n’ama-yuan abiri (angana n’amafaranga 260 y’u Rwanda) ku munsi. Inkuru ya Wu Huayan yatumye Abashinwa bagwa mu kantu nyuma yaho igaragariye mu bitangazamakuru by’aho mu ntangiriro y’iki...

Ibintu 10 ukwiye kwirinda gukora na rimwe watashye ubukwe

Mu muco ‘nyarwanda’, ubukwe ni abantu; nta gishimisha abacyuje ubukwe nko kubona abantu babutashye ku bwinshi ndetse bishimye, nyamara ahari abataha ubukwe bakananirwa kwifata neza mu kinyabupfura gikwiriye abantu mbese nyakibi yabo ntirare na ko ntiyirirwe bushyitsi. Hasi aha, hari ibintu 10 bidakwiye kukugaragaraho igihe watashye ubukwe waba...

0 | ... | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | 90 | ... | 180