Utuntu n’Utundi

Australia – Covid: Ababarirwa mu magana bahawe ibisubizo bitari byo

’Laboratoire’ yo mu mujyi wa Sydney muri Australia yabwiye abantu babarirwa mu magana ko nta Covid yabasanzemo nyamara barayanduye, mu gihe ubwandu burimo kwiyongera cyane muri ako karere. Iryo kosa, ryabaye mu gihe cya Noheli, ryatewe no "kwibeshya mu gutunganya amakuru y’ibizamini". Leta ya New South Wales, imwe mu zigize Australia, irimo...

Barasaba ko cyamunara y’urufunguzo rw’aho Nelson Mandela yafungiwe ihagarikwa

Afurika y’epfo yasabye ko hahagarikwa cyamunara y’urufunguzo rw’icyumba cyo ku kirwa cya Robben Island cyahoze gifungiwemo Nelson Mandela wahoze ari Perezida w’iki gihugu. Iryo gurishwa riteganyijwe mu kwezi kwa mbere i New York rikoreshejwe n’inzu itegura za cyamunara yitwa Guernsey’s Auction. Urugurisha ni Christo Brand, wahoze ari umurinzi wa...

USA:Depite yibwe imodoka afatiweho imbunda ku manywa y’ihangu

Depite wo mu nteko ishingamategeko y’Amerika yambuwe imodoka ye n’ibyo yari afite afatiweho imbunda mu bujura bwo kwiba imodoka bwabaye ku manywa y’ihangu mu mujyi wa Philadelphia muri leta ya Pennsylvania. Telefone y’akazi Mary Gay Scanlon ahabwa na guverinoma ndetse n’indangamuntu ye, ni bimwe mu byo abo bajura babiri bamutwaye. Ibiro by’uyu...

Nigeria: Umusirikare yafunzwe kubera kwemera ubusabe bwo gushyingiranwa

Umusirikare w’umukobwa wo muri Nigeria yatawe muri yombi kubera kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi, nkuko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare. Uwo muvugizi yongeyeho ko uwo mukobwa yarenze ku mategeko y’imyitwarire y’igisirikare "yishora mu rukundo yambaye umwenda w’akazi". Videwo yagaragaye mu cyumweru gishize yerekana uwo...

Depite yanyonze igare ari ku bise ajya ku bitaro kubyara

Depite wo muri New Zealand (Nouvelle-Zélande) yanyonze igare ari ku bise kuri iki cyumweru ajya ku bitaro, abyara hashize isaha imwe gusa agezeyo. Julie Anne Genter nyuma yaho yatangaje kuri Facebook ati: "Mu by’ukuri sinari nateganyije kunyonga igare ndi ku bise, ariko byarangiye ari ko bigenze". Uyu muvugizi w’ishyaka rya Green Party ku...

Covid: Polisi yafunze ’couple’ yatorotse hotel y’akato ikajya gutega indege

Polisi y’Ubuholandi yatangaje ko ifunze ’couple’ yatorotse hoteli ijyamo abari mu kato ka Covid. Bafatiwe ku ndege ku cyumweru nijoro ku kibuga cya Schiphol i Amsterdam mbere y’uko indege ihaguruka. Aba bantu babiri batatangajwe amazina bahise bashyikirizwa inzego z’ubuzima z’icyo gihugu. Bibaye nyuma y’uko abantu 13 bageze i Amsterdam mu cyumweru...

Umugabo yaciwe muri resitora yo kwiyarurira kubera kurya byinshi ’agateza igihombo’ nyirayo

Umushinwa utangaza mu buryo bwa ’live’ arimo kurya avuga ko yashyizwe ku rutonde rw’umukara rw’abatemerewe kugera muri resitora (restaurant) icuruza inyama zokeje abakiliya bihereza ibyo bashoboye byose (self-service) kubera kurya cyane. Uwo mugabo, uzwi gusa ku izina rya Bwana Kang, yabwiye televiziyo Hunan TV ko yaciwe muri resitora ya Handadi...

France: Iperereza ku bivugwa ko umusirikare yafashwe ku ngufu mu biro kwa perezida

Abashinjacyaha mu Bufaransa batangiye iperereza ku bivugwa ko ari ifatwa ku ngufu ryabereye mu nyubako y’ibiro bya perezida mu murwa mukuru Paris. Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitangaza ko umusirikare w’umugore yafashwe ku ngufu nyuma y’ibirori byo kwiyakira byarimo no kunywa inzoga byabaye mu kwezi kwa karindwi mu nyubako y’ibiro bya...

Umwana yaciye umuhigo wo kuvukira amezi make kurusha abandi ku isi

Umwana w’umuhungu wo muri Amerika wavukiye ibyumweru 21 n’umunsi umwe yemejwe ko ari we mwana wavukiye igihe gito kurusha abandi ku isi, akabaho. Curtis Means yavukiye i Birmingham muri leta ya Alabama umwaka ushize apima 420g. Guinness World Records yemeje ko Curtis, ubu umaze kugira amezi 16, yaciye uwo muhigo ku isi. Gutwita byuzuye...

Ibikomo by’umwamikazi wa nyuma wa France, byaguzwe miliyoni $8 muri cyamunara

Ibikomo (imiringa) bibiri byo muri diyama byigeze kwambarwa n’Umwamikazi w’Ubufaransa Marie-Antoinette byagurishijwe arenga miliyoni 8 z’amadolari y’Amerika (arenga miliyari 8 mu mafaranga y’u Rwanda) muri cyamunara mu Busuwisi. Byaguzwe n’uwitabiriye cyamunara akoresheje telefone utatangajwe izina. Marie-Antoinette yohereje iyo mitako ngo ibikwe...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 340