Uruhare rw’imibonano mu guhuza urugwiro kw’abashakanye

Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ikintu Imana yashyizeho ngo gitume barushaho guhuza urugwiro no kororoka. Nyamara muri iyi minsi usanga ingo nyinshi zidakoresha neza icyo gikorwa mu gutuma umubano wabo ugenda neza. Gusa burya imibonano mpuzabitsina ku bashakanye iyo ikozwe neza ituma barushaho guhuza urugwiro no gutuma urugo rukomera.

Dore ibyo abashakanye bakora ngo igihe cyo gutera akabariro gitume barushaho guhuza urugwiro :

Kwitegura neza ku mpande zombi

Mbere yo gutangira igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, abashakanye bagomba kubanza kwitegura ku mpande zombi buri wese akamenya icyo mugenzi we akunda. Hariho abagore badakunda ko babakoraho mu myanya imwe n’imwe y’umubiri wabo mbere ya gukora imibonanompuzabitsina. Cyangwa ukaba ubikunda ariko umugabo wawe atabikora, byaba byiza ubimubwiye.

Ntitwabura kandi kuvuga ko mu gikorwa cyose cy’imibonano mpuzabitsina abagore bose ku isi usanga bagira isoni zo kuganira kuri icyo kiganiro. Yego ubu habaho n’urwego rw’abavuga ko ari abasirimu ariko mu bihugu turimo usangamo n’abagore badashobora kubwira abagabo babo ku burwayi runaka yaba yagize ku gitsina cye, ukahasanga n’abajya kwivuza indwara runaka agahisha umugabo we.

Ikibazo si uburyo mukoramo imibonanompuzabitsina ahubwo ni urugero rw’ubushake bwo gukora icyo gikorwa. Iyo tubashije gushyiraho gahunda cyangwa kugenera igikorwa umwanya wo kugikora ntitwananirwa kuganira ku buryo noneho igikorwa kizakorwa.

Kugira uruhare kwa buri wese mu gihe cy’igikorwa

Iyo abashakanye bari mu gikorwa cy’imibonanompuzabitsina hagomba kubaho gushimishanya hagati y’umugabo n’umugore kandi ibyo byishimo birushaho kuba byiza iyo buri wese abigizemo uruhare.

Ikindi kandi ntabwo buri wese akwiye guhagarika cyangwa se kuva muri ibyo byishimo ngo asige undi akibishaka. Nta gushidikanya umugabo urangiza gukora imibonanompuzabitsina umugore we akibishaka azi neza uburemere bw’ ikibazo aba asigiye umugore we, nubwo umugore we yamwihorera muri we ibikurikira ni ukwigaya, ukisuzugura nyuma hagakurikiraho kwihagararaho.

Gukora imibonanompuzabitsina hagomba kugaragaramo ibyishimo (plaisir) kandi ibyo byishimo mukabana nabyo kugeza mwese mugeze kuri ‘orgasme’ ( igihe buri wese yumva ko arangije kandi anyuzwe)

Kuganira nyuma y’igikorwa

Nta kibazo kubaza umugore wawe cyangwa umugabo wawe icyo wabonye kitagenda neza mu gihe mwakoraga imibonano mpuzabitsina. Ariko kandi ibuka no kumubwira ibyagushimishije. Usanga abashakanye bananirwa n’ibyoroshye kandi barashoboye ibikomeye. Umugore washatse ni iki kigoye kumubwira ko umukunda kandi umwishimira ? Ibyo se niba bigora abagabo abagore bo bibananiza iki ?

Zirikana ibi : Ntabwo kubona ibyishimo mu gukora imibonano mpuzabitsina twavuga ko bifite forumire. Uyu munsi dushobora kubigeraho ejo tukabibura cyangwa dushobora kuba twenda kubigeraho hakaboneka ibiturogoya. Icy’ingenzi nuko umugabo n’umugore bagira uruhare mbere y’igikorwa, mu gikorwa nyirizina ndetse bakaganira uko byagenze nyuma y’igikorwa.

Byatanzwe na SHEC, ikigo gitanga inama mbumbarugo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo