Uri hafi gukora ubukwe? ‘baragira ngo iki’ n’ibindi bintu udakwiye gutinya

Ubukwe bwo muri iki gihe bwahinduye isura ku buryo iyo ubwitegereje neza ukeka ko burenze ibyo kuba ari igikorwa cy’abantu babiri baba bagiye kumarana imyaka yose y’ubuzima baba basigaje nkuko babyiyemeza.

Igitutu ubukwe bw’ubu butera amenshi mu ma ‘couples’ hari badatinya kucyitegereza bakaba bavuga ko giteye ‘asyiii we’!

Uhereye ku mutsima bakata mu birori by’ubukwe, ikanzu yambarwa n’umugeni, inzu (salle) ubukwe buberamo, ubu ikintu cyose cyerekeye ubukwe usanga agaciro kacyo kaba kadahawe cyane ababiri baba bagiye kubana ahubwo ugasanga hitawe ku bindi bintu by’iraha ry’akanya gato ritanafite icyo rimarira abikundaniye bagiye kubaka urwabo, nyamara atari ko byari bikwiye kugenda.

Igitutu umuntu ashyirwaho n’umuryango mugari w’abantu abamo (societe) cyane ibyo yumva cyangwa abonana abandi azi cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, icyo aterwa n’umuryango we ndetse n’icyo yitera agamije ‘kwemeza’ abandi byatumye ubukwe ubu butakiri ikintu gishyize imbere urukundo, ubu bisa n’aho igihabwa agaciro ari abandi.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwa interineti rwa El Crema, turabagezaho ibintu bimwe ababiri bagiye gukora ubukwe badakwiye gutinya gukora igihe bitegura ndetse begereje umunsi wo gushinga urugo rwabo.

1. NTIMUKAGIRE UBWOBA BWO GUKORA ICYO MUSHAKA MWIFUZA

Ikintu mushobora kuzicuza bikomeye nyuma y’uko ubukwe bwanyu butashye ni ugusubiza amaso inyuma mugasanga mwakabaye mwarakoze ibyo mwifuzaga gukora, bitari ibyo abandi bashakaga ko mukora.

Imiryango, inshuti ndetse yemwe n’idini musengeramo bishobora gutuma hari ibyemezo bidakwiye cyangwa bitari ngombwa mufata ku bukwe bwanyu, nyamara inkono ishyushye ishobora guhishwa n’ibyemezo mwafashe kubera abo bose, mutabanje kwirebaho mwembi, ni mwe muba muzayikorera ku mutwe, wowe n’uwo mwashakanye.

Icyo mukwiriye rero ni ugukora icyo mwifuza, mwifuje kuva kera mwembi, ntimugwe mu mutego wo kugira umunsi wanyu w’amateka wanyu ibirori by’abandi nk’aho ari bo bazanabubakira urugo muba mwashinze.

2. NTIMUGATERWE UBWOBA N’IBYO MUDAFITE

Gucyuza ubukwe muri iki gihe usanga bihenze cyane ndetse ama ‘couples’ adafite ubushobozi bwo gukora ubukwe buhenze [nk’ubwo abandi bakora] usanga ashobora kurara atagohetse kubera ibi. Nyamara ibi si ko byakagenze, nta bwenge burimo kwikokora mukirya mukimara kubera ubukwe nyuma, mukazirengera ingaruka ziremereye nyuma yo kurushinga mwembi mwenyine amenyo y’abasetsi bari i bubi.
Aho guta umwanya no kubura amahoro kubera ibyo mudafite, mukwiye kwita ku bihari mufite kandi mufitiye ubushobozi, mukaba ari byo mwifashisha mu bukwe.

3. IBYO ABANDI BAKORA CYANGWA UKO ABANDI BABIGENJE

Iyo urebye, usanga ababiri ‘couple’ y’umusore n’inkumi bitegura kurushinga, abenshi babanza kureba ibyo abandi bakora cyangwa bakoze mu bukwe bwabo, ku buryo ari byo bagenderaho bafata ibyemezo ku cyo bazakora ku munsi w’ubukwe bwabo ngo na bo bazemeze isi yose maye!!! Ayinya!!!

Wari ukwiye kureka ubukwe bwanyu bukaba ubwawe n’umukunzi wawe gusa, ukibagirwa burundu ibirori biryoheye ijisho no kwemeza abantu bose cyane cyane iyo udafite ubushobozi bwo kubikora. Ugomba kumenya ko umubano wawe n’uwo mwemerenyije kubana atari intambara cyangwa irushanwa, kuki se ubukwe bwanyu wabutegura nk’utegura intambara? Kora ibyo ufitiye ubushobozi unatekereza ku mibereho y’urugo rwanyu ruzamara iminsi ibihumbi ndetse n’abazarukomokaho bitari abandi utanateze na rimwe kuzashimisha ijana ku rindi kuko umugani wa Muyombo Thomas [Tom Close] ‘bene Adamu ntibanyurwa’, si nanjye wavuze ko isi ari nta munoza.

4. ICYO RUBANDA BAZAGUTEKEREZAHO N’AYO BAZAKUVUGA

Uko byagenda kose, ntiwabuza inyombya kuyomba, n’iyo ubukwe bwanyu bwacyurizwa ku kwezi, rubanda iteka bazavuga icyo bashaka ndetse nta kizababuza gutekereza ibyo bifuza. Nkuko nta butaha butagezwe intorezo, ni ko ubukwe bwawe butazigera bunyura cyangwa, ngo bushimwe cyangwa ngo bunyure abantu bose, aha nimutegura ubukwe ari iki mugamije, murabyimenyere, kandi mwibuke ko nyamwirukira gushimwa [na bose] yasanze umuyaga wamutanze imbere.

Icyo mukwiye gukora ni ukwihagararaho mugakomeza umutsi, ntimukangwe na gato na ‘baragira ngo iki?’, ibyo rwose ntimuzabihe agaciro kuko ibyo muzabonera mu rugo mugiye kubakana ni byo bibi kurusha ibyo mwabonera mu bukwe.
Uritegura cyangwa uteganya kuzakora ubukwe, ntuzatume ibyo tuvuze haruguru biyobora imyanzuro yawe.

IRADUKUNDA Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo