Urukundo

Umusogongero w’inkuru Ndende: INSHUTI GITO

Umusogongero w’inkuru Ndende:  INSHUTI GITO

Tugiye kubagezaho inkuru ndende Inshuti Gito. Iyi ikaba ari inkuru ikubiyemo inyigisho nyinshi zo mu buzima busanzwe cyane cyane ubuzima bw’urukundo. Iyi nkuru ndetse n’izindi nkuru ndende zitandukanye zikubiyemo inyigisho, muzajya muzisoma kuri Rwandamagazine.com.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo umuturanyi gito arutwa n’itongo, ariko burya inshuti Gito nayo irutwa n’imva byibura uhora wibuka ko ikubikiye abo wakundaga ugahora iteka uyitaho ukayikorera isuku ndetse ukajya wibuka neza ko ikubikiye ab’ingenzi wabuze. Ibi byose ni ibitekerezo bishingiye ku migani yagarukaga mu mutima wa Mugisha nyuma y’igikomere gikomeye yatewe no guhemukirwa n’inshuti ye magara yafataga nk’umuvandimwe udasanzwe ariko nyuma akamuhemukira bikamutera kwicuza.

Byari ku kagoroba izuba rirenga, inyana zose zari zasubiye iswa, abashumba nabo bari gukenura inyambo abandi nabo bari guca icyarire ngo na hato izahutse kure zidataha ikiraro kidakenuye muri ayo masaha. Mugisha yari yicaye imuhira ari kuganira n’ababyeyi be ubwo yakiraga telefoni yari imuhamagaye. Akimara kubona ari nimero atazi yabanje kwanga kuyitaba kuko yari yararambiwe abatekamitwe bahoraga bamuhamagara bamubeshya ko yatsindiye akazi agomba kugira ingano y’amafaranga runaka yishyura kugira ngo yemererwe kukajyamo. Yakomeje kurwana n’umutima ariko ageze aho yiyemeza kwitaba iyo nimero ngo yumve icyo imubwira. Akimara kwitaba Mugisha yatunguwe no gusanga ari nimero ya nyiri MLF (iki akaba ari ikigo cyatunganyaga amabuye y’agaciro) aho yari aherutse gukora ikizamini cyo kuba umuyobozi mukuru w’icyo kigo cyane cyane ko yari yarize ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye muri kaminuza.

Mugisha akimara kwitaba yasanze uwari umuhamagaye ari Mr VIGOUR nyir’ikigo cya MLF amumenyesha ko ariwe watsinze ikizamini cyo kuba umuyobozi mukuru muri icyo kigo. Vigour yahise abwira Mugisha ko nyuma y’iminsi ibiri agomba kuba yageze ku kazi akamurikirwa ibikoresho byose ndetse akanerekwa inshingano zose asabwa kubahiriza. Mugisha akimara kuvugana na Vigour, ibinezaneza byaramurenze cyane asimbagurika mu mbuga y’iwabo afata nyina aramuhobera cyane ati " Mubyeyi Imana ishimwe cyane nyuma y’iminsi myinshi nshakisha akazi noneho birangiye bampamagaye kujya kuyobora ikigo cya MLF giherereye i Bwinzige.” Nyina byaramushimishije cyane maze arapfukama ashima Imana cyane dore ko yari umukirisitu bikomeye. Yajyaga abwira umuhungu we Mugisha ko umunsi umwe Imana izamugirira neza kandi koko Imana yari ibikoze.

Cyakora akimara gushima Imana yahise agira inama umuhungu we aramubwira ati " Muhungu wanjye n’ubwo umaze gukura ariko reka nguhanure Umenye neza ko hariya ugiye ari mu banyeshyari, uramenye uzirinde inshuti mbi kuko inshuti mbi iguturitsa inda mbere y’’urushwima! Uzamenye kubaha Imana no gukora akazi kawe kose kandi uzajye ukanoza ku buryo ntacyo abantu bazaheraho bagushinja ubunebwe. Ikindi kandi mwana wanjye ujye ufasha bose udatoranya ariko ujye ugira aho ugarukira kuko iyi si ntigira inyiturano kandi uramenye utaziriringira inshuti ukamera nka wa wundi wiringiye inshuti ikamucisha umutwe!"

Mugisha ayo magambo yose yayumvaga atuje ntakintu asubiza uretse kwitsa imitima. Maze arangije asezeranya nyina ko azitwararika ndetse akubahiriza inshingano zose; ariko asaba nyina ko na we uko asenga yazajya yibuka kumushyira imbere y’Imana kugira ngo ibimufashemo.

Bwakeye kabiri Mugisha yakandagiye i Bwinzige aherekejwe na murumuna we. I Bwinzige Mugisha yakiriwe neza na Vigour nyir’iki kigo gitunganya amabuye cya MLF. Ako kanya yasanze inama y’abakozi bose yateranye . Ni uko nyir’ikigo abamurikira umuyobozi mushya ugiye kuyobora ikigo cye ndetse ababwira ko ashingiye ku buhanga yamubonyeho, nta kabuza ikigo cye agiye kugiteza imbere. Mugisha yahawe inzu yo kubamo ndetse bamwereka ibyangombwa byose bimufasha gutangira akazi.

Nta gihe cyashize Mugisha adatangiye akazi kuko nyuma y’umunsi umwe yari yageze mu biro. Ku munsi wa kabiri w’akazi, ubwo Mugisha yari yicaye mu biro bye yatunguwe no kubona Gatera; umusore biganye muri kaminuza yinjiye mu biro bye. Barasuhuranyije biratinda dore ko baherukanaga kera bakiga muri kaminuza. Bakimara gusuhuzanya Mugisha yahaye Gatera ikaze mu biro bye.

Mu busanzwe, Gatera yari yarabanye na Mugisha muri kaminuza, gusa Mugisha yigaga ibijyanye n’ubucukuzi, naho Gatera we akaba yarigaga ibijyanye n’amazi gusa bose babaga mu gipangu kimwe bakiga. Bakiganira , Mugisha yabajije Gatera ikimugenza aho, maze Gatera amubwira ko yahawe akazi ko Gutunganya ibijyanye n’amazi muri icyo kigo cya MLF. Byari ibyishimo bikomeye cyane hagati yabo kuba bagiye gukorana kandi bariganye. Kuko Gatera aribwo yari akinjira muri iki kigo kandi nta wundi muntu yari ahazi, yahise asaba Mugisha byibura ko yaba amucumbikiye iminsi mike kuko nta bushobozi bwo kwishyura icumbi yari yakagira kandi koko birumvikana hari hashize igihe kinini ari mu bushomeri nta n’igiceri akoraho.

Mu busanzwe Mugisha yari umusore ugira umutima mwiza cyane kandi wirindaga icyamuteranya n’abantu. Yakundaga inshuti ze cyane kandi agaharanira icyatuma ubushuti afitanye nazo bukomeza. Niyo mpamvu mu marangamutima menshi yahise abwira Gatera ati " Muvandimwe rwose humura iwange urisanga. Kandi kugufasha ni nk’itegeko kuri njyewe kuko usibye no kuba twarabanye igihe kinini muri kaminuza, ubu uri n’umwe mu bakozi nshinzwe kwitaho muri iki kigo mpagarariye. Kandi rwose sinakwima ikintu na kimwe kaboneko nanjye iriya nzu ariyo nahawe yo kubamo nk’umuyobozi w’iki kigo. Sinakwanga gucumbikira umuvandimwe twabanye igihe kinini nkawe rwose." Byarangiye amwemereye kuza akaba iwe, ariko bakiganira nyir’ikigo Vigour yahise yinjira mu biro bya Mugisha amubwirako anejejwe n’uko umukozi yari aje kumwereka asanze banarimo kuganira. Vigour yahise amuhereza imyirondoro ya Gatera maze arisohokera.

Bidatinze amasaha y’akazi yararangiye maze Mugisha na Gatera bicara mu modoka y’akazi barataha. Uretse ko n’ubundi aho batahaga hatari kure kuko byari nk’iminota icumi gusa mu modoka uvuye aho bakoreraga. Bakigera mu rugo Mugisha yeretse Gatera icyumba azajya aryamamo maze araza bicara mu ruganiriro. Iryo joro batinze kuryama banywa inzoga banejejwe no kongera guhura ari nako bibukiranya ibihe banyuzemo bakiga muri kaminuza.

Guhera uwo munsi Gatera na Mugisha babanye mu nzu imwe no mu kazi kamwe. Ariko kandi n’ubwo Mugisha yari shebuja wa Gatera ntiyigeze amubangamira cyangwa ngo bagirane ibibazo mu kazi kuko bageragezaga kubana nk’abavandimwe.

Aba basore bombi bakomeje kubana mu nzu imwe igihe kinini. Nyuma y’amezi ane ubwo byari ku munsi w’umuganda Gatera na Mugisha bari biriwe mu rugo baruhuka maze Gatera araterura abwira Mugisha ati " Muvandimwe rero uribuka wa mukobwa Mutoni twakundanaga tukiga? Mugisha ati, “Yego ndamwibuka shenge. Ese wa mugani amakuru? Ese muracyakunda ?

Gatera ati " Yego turacyakundana uretse ko mba numva ntakimwiyumvamo. Ahubwo nibyo nakubwiraga nyine yaraye ampamagaye ngo arashaka kuza kunsura akamenya aho nsigaye nkorera. None rero muvandimwe ndagusabye unyihanganire umpe uburenganzira aze ansure hano iwawe."

Ntabindi byinshi Mugisha yamubwiye, yaramwemereye ati ntakibazo aze agusure. Atararangiza kumwemerera Gatera yahise yongeramo ati " Ahubwo rero muvandimwe umfashe ungurize n’udufaranga mutegere nanamwakire by’umwihariko kuko njyewe udufaranga bampembye natwikenuje." Mugisha yahise amuhereza amafaranga ibihumbi mirongo itanu aramubwira ati " Humura ntacyo wamburana kuko nange ejo nshobora kugukenera bityo sinakwima amafaranga nyafite."

Gatera yahise yishima cyane ashimira Mugisha kandi koko yari amubyaye bwa kabiri kuko yari amukuye mu mazi abira. Mu busanzwe Gatera yari umusore w’igikara w’ibigango, gusa yakundaga abakobwa cyane ku buryo bajyaga bamusereza ko umukobwa wese bahuriye mu nzira amukurikira akamugeza ku muryango w’iwabo!

Umunyarwanda yaravuze ati " Ihuriro ni ihuro." Bwaracyeye Mutoni arahasesekara asanga bamwiteguye nk’umwamikazi ugeze mu murwa. Cyakora yari umukobwa mwiza pe! Yasanze batetse, ibyo kunywa byari byuzuye mbese uwari kubibona yari kugira ngo kwa Mugisha haraba ubukwe! Mutoni akihagera Mugisha yahise abaha rugari ahita yigira kureba umupira w’amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi (Champions League) ho Manchester United yo mu Bwongereza yari yakinnye na AS Roma yo mu Butaliyani dore ko Mugisha yari umufana ukomeye wa Manchester United. Mugisha yagarutse nijoro umupira urangiye asanga Mutoni yatashye, cyakora Gatera we yari yicaye mu ruganiriro arimo kureba filimi.

Mugisha akihagera Gatera yahise ahagarika filimi atangira kuganiriza mushuti we amubwira uko byagenze. Mugisha nawe yaramumushimiye amubwira ko ari mwiza pe! Yamubwiye ko uretse amafaranga nta kindi cyarusha ubwiza bwe ku isi. Ibaze nawe umukobwa Mugisha yagereranyaga n’amafaranga kandi muzi ko ari ntagereranywa.

Gatera yarasetse arangije aravuga ati " Icyakubwira rwose ko na we numva ngiye kumureka kuko numva ntakimwiyumvamo namba." Mugisha mu gihe ayo magambo akimutungura, Gatera yungamo ati " Rwose sinzi impamvu kuko iyo maze kuryamana n’umukobwa njyewe mba numva muhararutswe cyane. Ahubwo ubanza no gushaka umugore ntazabishobora kuko burya umukobwa mukunda iyo ntaramubona imbere ariko iyo maze kubona ubwambure bwe mpita muzinukwa nk’uzinukwa ibijumba byamuteye ikirungurira! Zubeda, Kariza, Ruth,… abo bose nta n’umwe twakundanye amezi atatu kandi bose nahitaga numva mbahararutswe iyo twamaraga kuryamana. Ahubwo Mutoni impamvu natinze kumwanga ni uko we yari yaranze ko turyamana none uyu munsi yaje yirekuye bidasanzwe! Sinkubeshye Mugisha ndumva namuhaze pe!"

Ubwo Mugisha yari ataze amatwi Gatera maze arangije aramubwira ati " Rero muvandimwe nushaka uzahindure imiterere kuko ibyo ntitwabyita urukundo ahubwo twabyita irari. Kuko niba ukunda umukobwa mutararyamana, mwamara kuryamana ukamwanga, njyewe sinzi niba twavuga ko ari urukundo." Mu gihe barimo baganira ibyo, umukozi yaje kubaha ikaze ku meza kuko ifunguro rya nijoro ryari rimaze gutegurwa. Bose bagiye ku meza ntawavugisha undi. Ijambo ryongeye kuboneka ubwo Mugisha yahekenyaga ibuye mu biryo maze bombi bahita baseka, maze Gatera aramusereza ati " Uziko uhereye ku gishyimbo kitahiye ?" Bose bahise baseka gusa ntibyateje ikibazo kinini ahubwo bahise bakomeza baraganira basa n’abiyibagije ibyo bahoze baganiraho.

Bakimara kurya bahise bajya kuryama kuko n’amasaha yari amaze kugera kure kandi bwari gucya bajya kukazi kandi Mugisha yari afite akazi kenshi kuko yagombaga gutanga raporo y’ukwezi. Ariko mu gihe Mugisha atari yagasinzira, Vigour yahise amuhamagara amubwira ko agomba kuzitabira inama yo kwakira umukozi mushya ushinzwe itumanaho mu kigo cya MLF.

Ku wa mbere mu gitondo, bwakeye Mugisha yageze mu kazi kare kuko yagombaga kubanza gutanga raporo mbere yo kwitabira inama yo kwakira umukozi mushya ushinzwe itangazamakuru mu kigo. Saa tatu zuzuye; Mugisha, Vigour ndetse n’abandi bakozi bagiye bahagaririye ibyiciro mu kazi, bari bageze mu cyumba cy’inama aho bagombaga kwakirira umukozi mushya ushinzwe itumanaho. Ubwo bose bari bicaye bategereje ko umukuru w’ikigo atangiza inama, mu muryango mugari w’icyumba hinjiye umukobwa utagira uko asa. Yari umwari muremure biringaniye, w’inzobe itarisize ibirungo, yari ananutse biringaniye gusa yari mwiza bigaragarira amaso ndetse n’ ufite ubumuga bwo kutabona yashoboraga gutekereza ubwiza bw’uwo mwari akabwiyumvisha.

Yateraga udatambwe duto tuzira guhubuka, yari yambaye neza, ikanzu ndende isa n’igikapu yari ahetse kurutugu, yari yambaye inkweto nziza zisa n’imyenda yambaye mbese uwo mukobwa uwavuga ko yari Mutakwaraba, Umurizaboro, ntiyaba akabije!

Bidatinze Vigour yatangije inama, ashimira Mugisha cyane k’ubwitange agira mukazi ndetse ashimira n’abandi bakoze bose bitwaye neza. Yagaragaje aho ikigo cya MLF cyavuye ndetse yerekana neza naho yifuza ko kigera. Muri iyo nama kandi Vigour yakiriye umukozi mushya wari ushinzwe itangazamakuru mu kigo, yamuhaye umwanya ngo yivuge maze arahaguruka ati " Murakoze cyane nitwa Ineza Kevine. Nshimishijwe cyane no gukorera muri iki kigo kuko nabyifuje kera kuva nkirangiza kwiga kaminuza."

Bose bahise bakoma mumashyi bamuha ikaze ariko uko Kevine yivugaga, Mugisha wari uhagarariye MLF yari yatwawe cyane yitegerezaga ubwiza, uburanga, n’akajwi keza Kevine yari afite yumva atwawe ubwenge n’umutima! Bidatinze inama yararangiye buri wese yerekeza mu kazi ke, ariko Mugisha atarinjira mu biro bye yabanje guhura na Gatera. Gatera yahise aterura ati " Mugisha wabonye umukobwa bazanye hano? Sinkubeshye yanzonze mubwiza aruta inyenyeri uburebure bwo asumba inzira ni ukuri yambereye ikiyobyabwenge kuruta inzoga! Nkubeshye nakubwirako kuva yakwinjira hari ikintu nigeza ntekereza kindi kitari uburanga bwe!"

Mugisha atarasubiza Kevine yamanutse haruguru yabo gatoya maze akibona Mugisha ariyamira aza yirukanka ati " Yooo! Mugisha uracyabaho? " Mugisha yitegereje neza Kevine mu maso aramureba cyane ntakintu avuga na Gatera nawe biramuyobera kuko yibazaga aho Mugisha na Kevine baziranye, haciye iminota nk’itanu ntacyo Mugisha asubije Kevine …..Biracyakomeza

Iyi nkuru muzajya mukomeza kuyigezwaho buri wa kabiri na buri wa Gatanu kuri Rwandamagazine.com

MURENZI SIXBERT

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(2)

m
manirakiza - 27/02/2019 - 14:20

iyi nkuru ni nziza cyane rwose ahubeo narinkumbuye inkuru zawe kbs muduhe ikindi gice

D
Dj Dix - 5/03/2019 - 09:21

Iyi nkuru izajya itugeraho sangahe ngo tube turi ready?