Umugabo nashatse ntarara ku buriri, arara ahagaze muri ’Salon’. Mbigenze nte?

Nyuma y’inkuru twabagejejeho y’Uburyo 5 imibonano mpuzabitsina yangiza umubano hagati y’abashakanye, umugore umwe yifuje kugisha inama abasomyi ba rwandamaagazine.com.

Ubutumwa bwe bugira buti “ Ndi umudamu, mfite imyaka32 .Mfite umugabo n’abana batatu .Umugabo turi kumwe ubu ni uwa kabiri kuko uwa mbere twaratandukanye . Abana babiri ni ab’umugabo wanjye wa mbere . Undi tumaze kubyarana umwana umwe .Umugabo wanjye wa mbere yamponzaga ku nkeke ankubita buri munsi , antuka mbese yarantotezaga mu buryo bukabije ariko ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina yararenze kuko iyo twajyaga kubikora yaranshimishaga cyane ariko ku rundi ruhande nabona uburyo antoteza mpitamo gutandukana na we nza gushaka undi mugabo .

Uwo nashatse ni umukozi w’Imana , n’intama mu zindi , ankundira abana, arankunda mbese abantu benshi batugirira ishyari kubera uburyo tubanye ariko rero ahora mu masengesho . Ibyo gutera akabariro ntabikozwa kuburyo dushobora kumara amezi abiri ntamibonano turakora. Ntarara ku buriri , arara ahagaze muri Salon arimo gusenga, ntampa umwanya nk’umugore we. Ahora mu bibazo byo ku rusengero ahora mu ngendo zidashira ku buryo no kumubona n’ikibazo . Iyo ari mu rugo ntarenza amasaha abiri ku buryo niyumva nkuba wenyine. Mba nunva nkumbuye umugabo twatandukanye ariko nanone nakwibuka uko yangiraga nkumva sinasubirana na we. Mba nunva ubushake bwo gukora imibonano bugiye kunyica ariko nkuMva ntamuca inyuma kuko . None nkoriki ?Ntandukane na we se ?Mungire inama .

Murakoze

Kugisha inama kuri uru rubuga, ikibazo cyoherezwa kuri email:[email protected]. Umwirondoro wawe ugirwa ibanga 100%.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • Beata

    Ubwo se mubanye mute shenge ko numva icyagukuye iwanyu utakibona?Niyo mpamvu utangiye gukumbura uwaguhozaga ku nkeke ni uko kubaka bitavuga kurya no kurebana mu maso. Umuti w’ikibazo nimwe muwufite. Mwicaze umuganiririze umubwire uko ikibazo giteye ubundi nagusubiza nibwo uzamenya uko witwara nicyakurikiraho. Niba umwihorera, azakeka ko ntacyo bitwaye kandi uri gushiriramo.

    - 13/02/2017 - 15:11
  • ######

    Abo birirwana mu masengesho se urabazi?Waragenzuye neza umenya niba we ataba aguca inyuma?Kuba arare asenga si bibi ahubwo ikibazo ni uko yirengagiza inshingano ze nk’umugabo. Uzagishe inama umubyeyi wawe w’umugore niba umufite azakubwira uko ubyitwaramo

    - 13/02/2017 - 15:14
  • ######

    Mwaramutse bavandi? njye inama nagira ogwo mukazi, namuhamagare bakiganireho, maze yumve icyo ari bumusubize. naho uriya wambere sumuntu ninyamaswa. ese wirengagije ubuzima warubayemo. gumisiriza, wayanga okamureka abandi bararegetse. kdi ngo akabikoze kabizi kariye imboga karitse umutsima. abagore we murihuta gusa.

    - 28/07/2018 - 10:32
  • louange ebenezer

    Njy numv wamusaba akanya mukaganira ukamubwira ikibazo cyaw,hako ufata umwanzuro wogutandukana nawe

    - 30/10/2018 - 22:41
  • Elyse HABARUREMA

    wowe ikindu uzakora uzamwegere muganire umubwire ikibazo ufite wumve icyo abivugaho umubwireko agompa kuguha umwanya mukishimana

    - 18/09/2019 - 11:11
Tanga Igitekerezo