Uko mwakongera kubana neza nyuma yo kuguca inyuma

Iyo umwe mu bashakanye amenye ko uwo bashakanye amuca inyuma usanga umubano wabo uzamo uruntu runtu kongera kwizerana bikabura. Nyamara burya nubwo urukundo rwanyu ruba rwajemo kirogoya, nyuma yaho ubuzima buba bugomba gukomeza kandi bikagenda neza.

Dore uko wabigenza nkuko bitangazwa n’urubuga Psychologytoday.com rwibanda ku mibanire y’abantu.

Irinde gufata imyanzuro utabanje gutega amatwi uwo mwashakanye

Nubwo waba ufite ibimenyetso byose bikwereka ko uwo mwashakanye yaguciye inyuma si byiza ko wahita ufata imyanzuro kuri icyo kibazo utabanje kumutega amatwi. Birashoboka ko we hari ubwo aba adashaka no kukuvigisha kuko yagize ikimwaro. Icyo gihe ugerageza kuba ari wowe ucisha make kuko akenshi umuntu uri mu ikosa ashaka kwihagararaho. Icyiza nuko mwese mwabiganiraho mufite umwanya mwateguye neza.

Gushikama ugahangana n’ibyuyumviro bibi

Iyo uri mu bihe nk’ibyo, wumva amajwi menshi mu mutima wawe akubwira ibibi gusa. Utangira kwicuza, ugatekereza abo wanze ko bo batari buguhemukire n’ibindi. Icyo gihe rero niho bisaba ko uba uretse gufata ibyemezo kandi ukirinda guhita usaba uwaguciye inyuma kubiganiraho. Banza ubwawe utuze urenge icyiciro cyo guhangana n’ibitekerezo bibi kandi nawe umureke atuze mubone kubiganiraho no gufata icyemezo.

Irinde kuvanga ibibazo

Igihe mukiri mu mwanya wo gukemura ikibazo cy’uko uwo mwashakanye yaguciye inyuma, mu rwego rwo kugera ku musaruro mwiza, wirinda kuvanga ibibazo. Niba mu rugo mufite ibibazo byo kuba abana babuze amafaranga y’ishuri, wibizana mu kibazo cyo gucana inyuma. Kora kandi ku buryo n’umwo mwashakanye atajya ku ruhande rw’ibyo muri gushakira umuti.

Irinde kuvugira hejuru igihe uwo mwashakanye ari kwisobanura

Niba uwo mwashakanye ari kwisobanura irinde kumuvugiramo. Byaba byiza buri wese yubashye undi akajya areka akavuga n’undi aagafata umwanya akavuga uko abitekereza.

Mubabarire ubivanye ku mutima

Niba wumva ufashe umwanzuro wo gukomezanya n’uwo mwashakanye nubwo yaguciye inyuma, kora ku buryo umubabarira ubivanye ku mutima.

Irinde kuzahora ubimucyurira nyuma. Yego none ntitwavuga ko ibikomera bizakira burundu ariko na none ugomba kwirinda kubigarura cyane. Kuguca inyuma ni igikomere kitoroshye gukira ariko na none byaba umwanya wo gutangirira kuri zeru mu rukundo igihe mwese mufashe ingamba.

Niba waragize ibyago byo kuba uwo mwashakanye yaraguciye inyuma mukaba mubana ariko mubana nabi, ibi ubikurikije byatuma mwongera mukabana neza kandi bikamurinda no kongera gutekereza kuguca inyuma

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo