Uburyo mwakomeza urukundo igihe umwe aba kure yundi

Haba ku batararushinga ndetse no ku bamaze kurushinga ariko bakaba batabana, umwe ari kure yundi hari uburyo mwakomeza urukundo rwanyu bikamera nkaho muri kumwe ndetse bikanarushaho. Dore bumwe mu buryo bwiza bwabibafashamo.

Mukomeze mupange gahunda zanyu hamwe

Niba mwabanaga mukora gahunda zose z’urugo hamwe n’imikoreshereze y’umutungo kuba mutari kumwe ntibizababuze gukomeza gukora gahunda zijyanye n’imicungire y’umutungo mugishanya inama.

Ibyo bizabafasha gukomeza kumva mumeze nkaho muri kumwe ndetse binarusheho kuko udukosa abantu baba bakora twa buri mwanya iyo bari kumwe muba ntatwo mubona mukabona ibyiza gusa.

Mukomeze mwite ku tuntu duto kuko ari two dukomeza urukundo

N’ubusanzwe iyo abantu bari kumwe babana umunsi ku wundi utuntu duto two kwitanaho, mubwirana amagambo y’urukundo, umwe yajya ku kazi agahamara undi amubaza ko yariye, amwifuriza kuryoherwa n’ibindi. Ibyo byose bikwiye gukomeza no mu gihe umwe yagiye kuba kure yundi.

Mujye mufata uko kuba mutari kumwe nk’amahirwe yo gukomeza urukundo

Abenshi bishyiramo ko kuba batari kumwe n’abakunzi babo ariwo mwanya wo kuzahura n’ibishuko nyamara muramutse mwishyizemo ko ariwo mwanya wo gukuza urukundo rwanyu nabyo byashoboka bikanakurinda izo ntekerezo zo kumva ko uri buhure n’ibishuko kuko uri kure y’uwo ukunda.

Mukoreshe amafoto n’amashusho mu kumenyeshanya amakuru yanyu

Muri iyi minsi aho iterambere ryakataje umuntu aho yaba ari hose ushobora kumwoherereza ifoto cyangwa se amashusho ku buryo abona uko umeze n’ubuzima ubamo.

Kohererezanya amafoto n’amashusho rero ni imwe mu ntwaro yatuma mukomeza urukundo rwanyu igihe mutari kumwe.

Mugerageza kuvugana bishoboka

Nubwo amafoto twavuze haruguru nayo afasha mu gukomeza urukundo rw’abatari kumwe, ni byiza ko muvugana uko mushoboye kubona uburyo, mugakoresha internet cyangwa se telefoni, ibyo nabyo bibafasha kumva ko umwe hari umwanya yahaye undi.

Jya utekereza ibyiza ku mukunzi wawe

Niba umukunzo wawe akuri kure ugatangira kwishyiramo ko agiye kwibonera abandi, wamuhamagara ukamubura ugatangira guhagarika umutima ngo bamujyanye ibyo byazatuma uko kuba mutari hamwe kuba intandaro yo gusenyuka k’urukundo rwanyu kandi bitari bikwiye.

Niba umukunzi wawe yaragiye kure yawe ashobora kuba yaragiye hanze cyangwa se akaba ari mu Rwanda ariko akorera kure yawe cyangwa se yarahuye n’izindi mpamvu zatuma aba kure yawe ubwo nibwo buryo bwabafasha gukomeza gukundana nkaho mukiri kumwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Nukuri pe

    - 19/08/2018 - 13:21
Tanga Igitekerezo