Inzobere irabwira abashakanye ingingo zabafasha kwishimirana mu gutera akabariro

Muri iyi minsi abashakanye bo mu ngo nyinshi bagira ikibazo cyo kutanyurwa mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse bakayoberwa uko bayitwaramo. Madame Nora, umujyanama w’ingo by’umwihariko ku bijyane no gutera akabariro, yatubwiye bimwe mu byafasha abashakanye kongera kwishimirana mu gutera akabariro.

Kutimana

Abashakanye bagomba gusobanukirwa n’ ihame( principe) ryo kutimana hagati yabo ku mpamvu iyariyo yose. Imibonano mpuzabitsina igomba kubaho kugirango urugo rukomere nkuko umuntu agomba kurya kugira ngo abeho.

Kurenga ibintu birakaza

Cyane cyane abagore nibo barakara bakivumbura ntibashake gukora imibonano mpuzabitsina. Madame Nora vuga ko byaba byiza abagore birinze gukuza utuntu duto dushobora kubarakaza hato na hato ahubwo bakaza gushaka umwanya mwiza wo kubikemura ariko batanze gukora imibonano mpuzabitsina nk’intwaro yo kwihorera ibyo babakoreye.

Kuyikorera gahunda

Imibonano mpuzabitsina igomba gukorerwa gahunda nkuko n’ibindi bikorwa by’ingenzi bikorerwa gahunda . Urugero : ntushobora kuba wayobora inama utayikoreye gahunda. Ubigenje utyo ntabwo wayikora neza. Ni n’ako rero imibonano mpuzabitsina ikorerwa gahunda. Ibyo bituma abashakanye badahora batungurwa n’uko umwe ayishaka undi atayishaka, ananiwe, afite indi gahunda (gusenga, kureba filime, gusoma,…). Iyo habayeho gahunda byorohera cyane abashakanye kuyitegura bityo bose bagashobora kunyurwa. Ibi ntibivuze ko imibonano mpuzabitsina itakorewe gahunda ivanwaho rimwe na rimwe yabaho ariko ntibe ariyo ikorwa kenshi.

Kwitegura ku mpande zombi

Iyo mwumvikanye kuri gahunda, kuyitegura biroroha. Nkuko madame Nora abivuga, abagore akenshi bavuga ko badategurwa bihagije bikaba byavamo gukora imibonano ibababaza. Agira inama rero abagabo n’abagore yo kwitegura ubwabo bakora ibi bikurikira : gufata akanya ugatekereza uwo mwashakanye uri mu kazi gasanzwe, kwirinda gukoresha imvugo mbi cyane cyane abagabo bakunda gutombokera abagore cyangwa se bakabasuzugura mu mvugo ( bikunda kuba mu gitondo), gukora ibikorwa byerekana urukundo nko koherezanya ubutumwa bugufi burimo amagambo meza afasha kwitegura, guhamagarana muri ku kazi ukaba wamubaza nkicyo akeneye ukakimukorera , kumuha aga surprise nubwo kaba agasanzwe, kwambara imyenda mugenzi wawe akunda cynagwa imyenda yagenewe kurarana igaragara neza ,

Guha agaciro umwanya w’imibonano mpuzabitsina

Ingo nyinshi zitekereza ko bashobora gukora imibonano mpuzabitsina nyuma ya gahunda zose, nyuma yo kureba televiziyo, hahandi bananiwe cyane akaba aribwo babitekereza. Nyamara byaba byiza iyo gahunda nayo ihawe agaciro, abantu batararuha cyane kandi bayiteguye. Bisaba ko bose bataha kare ku buryo haboneka igihe gihagije cyo kureba abana n’izindi gahunda zo mu rugo noneho hakabaho kuryama kare kugira iyo gahunda ihabwe igihe gihagije kandi cyiza. Urugero, ni byiza kumenya gutegura ameza kare.

Kwiha undi

Ni byiza ko uwo mwashakanye abona ko wishimiye gukora imibonano mpuzabitsina hamwe nawe bitari kurangiza inshingano cyangwa yabanje kukwinginga cyane. Kumwiha abibonera mu myitwarire n’amagambo uvuga. Abagore nabo bakwiye kujya bafata nabo iyambere badategereje buri gihe ko abagabo babo aribo bababaza.

Iyo umugabo n’umugore banyuzwe bose n’ubuzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina ibindi byose byo mu rugo babyumvikaho nta mbaraga zikoreshejwe kuko baba bahuje imitima, umwe yiyumva mu wundi ( ikoreshwa ry’amafranga, imishinga, imyizerere, kurera abana n’ibindi).

Icyitonderwa : Imyitwarire mwiza y’umwe ifasha undi kumubera umugore cyangwa umugabo mwiza. Ntuzategereze ibyiza kuri mugenzi wawe nawe ntacyo wakoze.

Byatanzwe na Madame Nora, umujyanama w’ ingo.
Ukeneye ubufasha wamuhamagara kuri Tel : 0 788308293, email : [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo