Urukundo

INSHUTI GITO igice cya gatatu: Mugisha batangiye kumupangira kumwica

 INSHUTI GITO igice cya gatatu: Mugisha batangiye kumupangira kumwica

Mugisha akimara guhabwa ibaruwa imuhagarika ku kazi by’agateganyo yabonye isi isa nimurangiriyeho kuko ntiyibazaga icyo yacumuye ku mana kuburyo nyuma y’agahe gatoya gusa yinjiye mu kazi ahita yongera akakirukanwaho nta n’impamvu yumvikana, yamaze umwanya utari muto abitekerezaho ahita afata umwanzuro ajya kureba shebuja Vigour kugirango amenye neza icyo azize. Bagisuhuranya Vigour yamubwiye ko ababajwe bikomeye n’imyitwarire yamweretse mu gihe we yamufata nk’umuhanga ugiye kuzahura ikigo cyabo cya MLF.

Mugisha yatunguwe cyane n’ayo magambo ya shebuja kuko azi neza ko yari yasize ibaruwa isaba ururhushya. Mugisha yahise abaza shebuja niba ibaruwa isaba uruhushya yasigiye Gatera batarayimuhaye maze Vigour ati “ Ntayo nabonye”.

Mugisha yahise azana impapuro zo kwamuganga ndetse n’izo kuri polisi zigaragaza ko nyina yakoze impanuka kandi yari ari mu bitaro. Nyuma y’ibyo Mugisha yasabye imbabazi shebuja amubwirako yibwiraga ko ibaruwa isaba uruhushya yasize atanze yibwiraga ko yamugezeho. Vigour yahise asaba Mugisha ko yaba yiheje gato , Maze ahamagara Gatera mu biro bye ngo amubaze impamvu atazanya ubutumwa yari yahawe ngo abumugezeho.

Mu gihe Gatera yahamagarwa ubwo yari arikumwe na Kevine mu biro dore ko bari bamaze iminsi basa n’abafitanye agakungu mu kazi. Gatera yahise yihuta ajya mu biro bya shebuja ngo yumve icyo amushakira dore ko atari yamenye neza ko Mugisha yagarutse kuko Gatera hari hashize iminsi mike yarimutse kwa Mugisha ahubwo yari asigaye akodesha inzu yari yegeranye naho Kevine yari atuye.

Gatera agihinguka mu biro bya shebuja Vigour yahise amubaza impamvu atamugejejeho ubutumwa Mugisha yamuhaye ngo amugezeho ? Gatera yabanje kurya iminwa ariko agezeho avuga ko yaje kugira ibyago ubwo yari ari mu gikorwa cyo kwimuka aho yabaga maze agatakaza iyo baruwa. Gatera yakomeje asaba imbabazi ndetse yemera ko ari uburangare yagize asaba imbabazi ndetse yemera ko atazasubira.

Vigour yahise ahamagara Mugisha bityo ategeka Gatera kumusaba imbabazi kuko ariwe yahemukiye. Nubwo bitari bimufasheho Gatera yasabye imbabazi Mugisha maze Vigour yemerera Mugisha gusubira mu kazi.

Ku mugoroba Kevine na Gatera bahuriye mu kabari. Kevine yari afite amatsiko yo kumenya icyo bashakiraga Gatera ati “ Sha burya nagiye nsanga arimo kumbaza ibijyanye na yabaruwa ya wamuswa witesha ibyiza akiraga umuruho, nasanze databuja yarakaye cyane ambazanya uburakari bwinshi impamvu ntamugejejeho ubutumwa bwe .

Kevine " Kagire inkuru! Ubwo wamusubije iki? Nizere ko wahivanye nk’umugabo nyamugabo."

Gatera " Urabyumva nashatse kumubwiza ukuri ko ntacyo mfana na Mugisha ku buryo antuma nkaho ndi umuhungu we, urabyumva rero namubwiye ko nagize ikibazo ubwo narindi mu bikorwa byo kwimuka bityo nkatakaza urwo rupapuro maze nkabura uko mbivuga ntarufite. Bityo nakomje kumubindikiranya mwumvisha ko ntarwango narimbifitemo bityo musaba imbabazi arambabarira turiyunga!"

Kevine" hhh! Mbega wowe! Burya ntusanzwe pe ! sinumvaga ukuntu wakwikura muri kiriya kibazo pe! Gusa ariko nanone twaguye mu gihombo kuko umugambi wacu warangiye utagezweho, ngewe nifuzaga ko byibura nudatanga iriya baruwa bizagira ingaruka kuri Mugisha bityo akirukanwa kuko njyewe numva mfite ikimwaro cyo gukorana na Mugisha bitewe n’ibibazo twagiranye, none urabona ko bitagikunze, wagirango yanaroze uriya mugabo shebuja."

Ubwo Kevine na Gatera baganiraga gutyo hirya yabo hari hicaye umugabo warimo asoma ikinyamakuru imbere ye hari hateretse icupa ry’nzoga ndetse n’ikirahuri. Yasaga nujijisha areba ku kinyamakuru ariko ntiyasomaga icyo kinyamakuru ahubwo yacishaga ijisho hejuru yicyo kinyamakuru akumva neza icyo Kevine na Gatera bavuga. Haciye akanya gato maze uwo ugabo arikoroza gatoya arangije akoma cya kirahuri cyari ku meza kikubita hasi iruhande ya Kevine maze inzoga imeneka ku birenge bya Kevine. Uwo mugabo akimara gukora ibyo yahise ahaguruka asaba imbabazi kubw’ibibaye.

Yahise abegera arivugisha ati " Nta nzoga yumwe reka mbegere twiganirire wenda mwamfasha kuryoherwa n’iyi nzoga! "

Gatera " Ntakibazo twegere, twiganirire byose ni hahandi kandi ngo ziryoha zisangiwe mugani wa babandi! "

Mu gihe baganira ibyo, umucuruzi mu kabari yahise azana ikindi kirahuri maze agihereza wa mugabo ariko anamubwira ko agomba kwishyura icyo yamenye gusa undi na we yahise abyemera ntamananiza.

Uwo mugabo yahise ababwira ati “ Njyewe ubundi nitwa Ngufu. Inaha ndi umushyitsi ni ubwa mbere mpageze, gusa nababajwe n’uko uwo narinje kureba namubuze kandi telefone ye ifunze kugeza ubu.
Gatera wagaragaraga nkuwagiriye uwo mugabo impuwe, na we yahise yivuga ati “ Nitwa Gatera nanjye maze iminsi nkorera ahangaha. Uyu na we ni mugenzi wanjye yitwa Kevine turakorana mu kigo cya Mlf, gusa ushatse watubwira uwo muntu aho twagufasha kumushaka turamutse tubaye tumuzi!
Ngufu “ eeh! Mbese burya mukora muri MLF? Bivuze ngo umusore witwa Mugisha murakorana?
Kevine na Gatera bahise barebana baraseka cyane, maze gatera arihata asubiza uwo mugabo ati “ Ese burya ni uwo washakaga? Turamuzi turanakorana.

Ngufu yahise yiruhutsa maze aravuga ati " Rero niba mukorana ndashaka kubaha akazi kandi nzabahemba amafaranga mutazigera mukorera ahangaha, ariko mukabanza mukansezeranya ko muzambikira ibanga ndetse mugakora ibyo mbasabye ntamananiza abayeho?" Gatera wakundaga amafaranga kubi yahise amubaza ati " Ako kazi twagakora ntakibazo rwose, ahubwo tubwire akariko twumve. "

Ngufu yahise avuga ati " Hano mfite miliyoni zanjye icumi, ndashaka kwica uriya musore kuko yatinyutse gushaka gukora mu jisho ry’inkuba agatinyuka kumpagurutsaho ikirego, bityo niba mwumva mwamfasha mumbwire dupange gahunda byihuse."

Ubwo kugeza ubwo ntacyo Kevine yari yakavuga maze ahita atobora aravuga ati “ Ayo mafaranga ni menshi ahubwo gira vuba utubwire uburyo ako kazi tuzagakoramo wenda nanjye nakwihorera kubyo se yakoreye data. Kevine yahise akomeza ababwira ubuzima bwe maze Gatera nawe agiriraho amahirwe yo kumenya by’ukuri umubano wa Kevine na Mugisha.

Ubundi ubwo se wa Kevine yahoze ari isnhuti ya hafi y’umuryango wo kwa Mugisha, guhera kera se wa Mugisha akiri mu gisirikare yajyaga afasha se wa Kevine kwinjiza forode mu gihugu kuko se wa Mugisha yabaga aziranye bya hafi n’abakozi bo kumipaka.

Urwangano rwabo ari narwo rwabaye intandaro yatumye se wa Kevine ajya gukorera ubucuruzi i bwotamasimbi rwatangiye ubwo se wa Kevine yahaga se wa Mugisha imari ifite akayabo ka Miliyoni 100. Iyo mari yari amabuye y’agaciro yari yinjiye adasoze. Icyo gihe se wa Mugisha yahise ayatwara nuko abeshya ko abashinzwe ibyimisoro bayamwambuye ndetse bakayateza cyamunara. Ayo mabuye se wa Mugisha akimara kuyagurisha yahise ngo afatanya n’undi mugabo Kevine atarazi neza bubakamo umuturirwa, ariko icyo Kevine atamenye neza nuko uwo mugabo ari Ngufu bari bicaranye ahongaho ubwo.

Kevine yakomeje abaganirira ukuntu icyo gikorwa cyatumye se agwa mu gihombo gikomeye ndetse kuko atari akibashije gutanga imisoro y’imbere mu gihugu agafata umwanzuro wo kujya hanze gukomerezayo ubucuruzi.

Kevine yakomeje abatekerereza ukuntu yari inshuti y’akadasohoka na Mugisha ariko ise akamutegeka ko agomba kumureka kuko atifuzaga ko uwamusubije ku isuka ariwe yazashyingira umukobwa we.

Burya koko ukuri gushirira mu biganiro kandi agatama ni mucyurabuhoro. Kevine kari kamaze kumugeramo ababwiza ukuri kose ko no kuzagusaba akazi muri MLF ntawundi mugambi uretse kwihorera. Yababwiye ko kugirango abonemo akazi yabifashijwemo numwe mu mubanyamigabane bakomeye muri iyo kampani ya MLF kandi akaba ari inshuti ya se byahafi.

Gusa burya koko ngo ibiziye ubuntu bigendera ubundi. Ayo mafaranga yose se wa Mugisha yari yarambuye se wa Kevine na we ntiyamuhiriye kuko ari nayo yendaga gutuma Ngufu atsemba umuryango we.

Mu gihe Kevine yarimo ababarira iyo nkuru ariko batarafata umwanzuro w’uburyo bari bwikize Mugisha, ako kanya Ngufu bahise bamuhamagara kuri telefone arebye abona ni umukuru w’abashinzwe umutekano mu muhanda. Mu gihe yari ahagurutse ngo ajye kwitaba bagiye kubona babona Mugisha yinjiye agana aho bari yihuta cyane. Kevine na Gatera babaye nk’abahahamutse bose bahagurukira rimwe bati " Ni ibiki ko ugenda utarwiyambitse Mugisha ? "...Biracyaza

MURENZI SIXBERT

KANDA HANO USOME IGICE CYA KABIRI

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(6)

I
Ishimwe - 12/03/2019 - 21:04

Mwiriwe neza,nukuri inkuru iraryoshye kdi irimo inyigisho muburyo bumwe nubundi,gusa mutinda kuyiguha byibura mwagira nka 2 cg 3 mu cyumweru kuri inshuro imwe ntihagije,Murakoze umwanditsi Imana imwagurire impano.

G
GASASIRA - 13/03/2019 - 07:12

Komerezaho mwanditsi w’umuhanga ,inkuru yawe iraturyoheye rwose.

j
john - 21/03/2019 - 12:41

Inkuru iraryoshye pe! Gusa ikibazo nuko mudahozaho nk’ubu hashize iminsi 8 nta ka episode mutugezaho.

c
chris - 21/03/2019 - 22:27

muraho,ese ko mwavugaga ko inkuru izajya yandikwa buri wa kabiri na buri wagatanu byagenze gute?

c
chris - 21/03/2019 - 22:28

muraho,ese ko mwavugaga ko inkuru izajya yandikwa buri wa kabiri na buri wagatanu byagenze gute?

D
Dubois - 23/03/2019 - 12:22

Mwaratubeshye ko inkuru tuzajya tuyibona Mardi na Vandredi none hashize 2 weeks mwatubwiye uko byagenze?